Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Abanyarwanda babiri (umugore n'umugabo we) batawe muri yombi na Polisi ya Uganda

Abanyarwanda babiri (umugore n'umugabo we) batawe muri yombi na Polisi ya Uganda

Polisi yo mu gace ka Kabare muri Uganda, yatangaje ko yafunze umugabo n’umugore b’Abanyarwanda, bakurikiranyweho kwica Umugande.


Ni inkuru y’ikinyamakuru, Daily Monitor cyo muri iki gihugu, aho cyatangaje ko abafashwe bagafungwa ari Kwizera Desire n’umugore we witwa Uwingabire Kwizera, bakekwa gukorera iki cyaha ahitwa Karujabura mu rugo rw’uwitwa Twinomujuni Ntegyire, ari nawe bakekwaho kwica.


Iperereza ry’ibanze rya Polisi y’iki gihugu ryagaragaje ko iki cyaha bagikoze tariki 31 Gicurasi 2024; aho umusaza Twinomujuni Ntegyire w’imyaka 83 yishwe akubiswe inyundo.


Ni nyuma y’aho uyu muryango wari usanzwe ukorera uyu mugande, bagiye kumwishyuza abasubiza mu rurimi batumva, niko kumukubita inyundo.


Umuvugizi wa Polisi muri Kabare, Elly Maate, yatangaje ko abakekwa bafatiwe Bunagana mu Karere ka Kisoro bagerageza gucika ubutabera, kandi ko bemera iki cyaha.


Ati:

“Bemeye icyaha, boherejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabare, aho hanajyanywe n’inyundo bakoresheje bicisha uyu musaza.”


Ni mu gihe yanongeyeho ko vuba dosiye yabo izagezwa mu Bushinjacyaha.

 

Abanyarwanda babiri (umugore n'umugabo we) batawe muri yombi na Polisi ya Uganda

Comment / Reply From