Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Abakozi batanu b’Akarere ka Rutsiro bashobora gufungwa imyaka hagati y’irindwi n’icumi bazira imyenda

Abakozi batanu b’Akarere ka Rutsiro bashobora gufungwa imyaka hagati y’irindwi n’icumi bazira imyenda

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi batanu bo mu Karere ka Rutsiro bakurikiranyweho kunyereza ibikoresho byari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza, aho baramutswe bahamwe n’ibyaha bakekwaho bahanishwa gufungwa imyaka hagati y’irindwi n’icumi.


Ubwo hasakwaga urugo rwa Dasso witwa Ndungutse Jean Pierre, hafatiwe imyenda irimo amapantaro 6, ikanzu imwe, ishati imwe, imipira 10, n’amakoti abiri, naho Umushoferi w’Akarere, Muhire Eliazard, na we yafatanwe mu modoka atwara imyenda itandukanye irimo amapantaro abiri, umwambaro wa siporo n’ishati imwe, inkweto z’abana n’imipira y’imbeho.


Abandi bafashwe ni DASSO witwa Muhawenimana Claudine, aho mu rugo iwe yafatanwe amapantalo atanu, amakanzu atanu, imipira 14 n’amashati 9, hakiyongeraho abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakorera mu biro bihuza akazi ko kwita ku ngaruka z’ibiza (command post) ari bo Mujawamariya Nathalie ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugenie ushinzwe amakoperative.


Bafashwe ku wa 14 Gicurasi 2023, bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imyambaro yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa.


Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo wagenewe rubanda cyangwa akawukoresha mu nyungu ze bwite, inashishikariza abantu gutanga amakuru ahantu hose hagaragaye ibyaha nk’ibi byo kunyereza umutungo wa rubanda.


Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Comment / Reply From