Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Wari uzi ko hari Itegeko rihana umuntu wahaye undi uburozi mu Rwanda?

Wari uzi ko hari Itegeko rihana umuntu wahaye undi uburozi mu Rwanda?

N’ubwo biba bigoye kubona ibimenyetso bibyemeza, mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda hateganywa ibihano ku muntu uhamijwe n’Urukiko ko yahaye undi muntu uburozi cyangwa ibindi bintu bimuhumanya, guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.


Umwe mu banyamategeko waganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru ariko wifuje ko amazina ye atajya mu itangazamakuru, avuga ko n’ubwo kubona ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yarozwe cyangwa yahawe ibindi bintu byose bimuhumanya, bishobora kugorana kuba yajyanwa kwa muganga gupimishwa muri Laboratwari cyangwa mu Kigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI), hakamenyekana icyamwishe; ariko mbere y’uko apfa ibizamini byafashwe na muganga bishobora kwerekana ikibazo umurwayi afite hakamenyekana niba ari amarozi.


Iyo umuntu afite ibimenyetso ashobora kugaragariza Urukiko, bigahamya umuntu runaka ukekwaho kuroga bikamuhama, ahanishwa gufungwa burundu, yaba uwarozwe yapfuye cyangwa atapfuye.


Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 110 ivuga ku kuroga, ivuga ko umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.


Ni mu gihe ibintu by’amarozi bikunze kuvugwa mu bice bitandukanye by’umwihariko mu bice by’icyaro, aho usanga abantu baturanye badashobora kubana neza, ndetse ugasanga umwe yirinda mugenzi we kubera kumuvugaho uburozi; gusa hari n’abakora iki cyaha cyo kuroga batazi ko gihanwa n’amategeko, ndetse kikaba gifite n’igihano kiremereye kuko ugifatiwemo afungwa burundu.

 

Comment / Reply From