Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Umunyamakuru Gakire Fidèle

Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Umunyamakuru Gakire Fidèle

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Uzabakiriho Gakire Fidèle afungwa imyaka itanu, ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.


Gakire Fidèle wakoranaga n’uwahoze ari Padiri Nahimana Thomas washinze Guverinoma yise iy’Abanyarwanda ikorera mu buhungiro, yagejejwe mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki 05 Ukuboza 2023 asomerwa ibyo aregwa; ni nyuma y’uko yari afungiwe i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge kuva tariki 24 Ugushyingo 2022.


Gakire wahoze akora itangazamakuru mu Rwanda, wari ufite anayobora ikinyamakuru Ishema, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuntu ugiye kubayo bisanzwe, nyuma aza kugaragara avuga ko yinjiye muri Guverinoma ya Nahimana Thomas ikorera mu buhungiro; aho ngo yari Minisitiri w’abakozi n’umurimo.

 

Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Umunyamakuru Gakire Fidèle

Comment / Reply From