Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rwanda: Urukiko rwemeje ko Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside arega Ubushinjacyaha!

Rwanda: Urukiko rwemeje ko Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside arega Ubushinjacyaha!

Kuri uyu wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko Beatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, afite uburenganzira bwo kuregera inyandiko mpimbano avuga ko yagaragaye muri dosiye ye nka kimwe mu bimenyetso bimushinja byatanzwe n’Ubushinjacyaha.


Ni nyuma y’aho kuri uwa Gatatu tariki o1 Ugushyingo 2023, abunganira Munyenyezi bari bagejeje ku Rukiko impungenge zabo ku kimenyetso gishya ubushinjacyaha bwari bwashyize muri dosiye ye kigizwe n’ubuhamya bw’uwitwa Ndagije Musoni Callixte bavuga ko yatanze mu Rukiko mpuzamahanga rwa Arusha mu rubanza rwa Paulina Nyiramasuhuko, uyu akaba nyirabukwe wa Munyenyezi.


Bavuga ko Ndagije Musoni Callixte atigeze avugamo ko yafatanyije na Beatrice Munyenyezi gukora ibyaha, ahubwo bagatangazwa no kubona ubwo buhamya bwe bugaruka mu rubanza rwa Munyenyezi aho yemeza ko bakoranye ibyaha; bagahamya ko ari ibihimbano byacuzwe n’Ubushinjacyaha, ni mu gihe Umushinjacyaha kandi yari yavuze ko ubwo buhamya agomba kubushingiraho mu rubanza nk’ikimenyetso gishinja Munyenyezi, ari nabyo nabyo byatumye abamwunganira basaba Urukiko kuregera icyo kimenyetso nk’inyandiko mpimbano.


Umucamanza yanze ibyari byasabwe n’umushinjacyaha avuga ko urukiko ari rwo rufite ububasha bwo kwemeza no kumenya ibimenyetso bigomba gushingirwaho mu Rukiko no kuba Umucamanza ashobora gutumiza uwo mutangabuhamya akemeza ubwe iyo nyandiko.


Mu mwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kane, Umucamanza yavuze ko ari uburenganzira bw’uregwa kuba yaregera inyandiko yita ko ari impimbano, binatuma Urukiko rwemeza ko urubanza ruba ruhagaze hakazabanza gusuzumwa ikirego kuri iyo nyandiko bise inyandiko mpimbano kizatangwa n’abunganira uregwa; rutegeka ko bagomba kuba bagejeje ikirego cyabo mu rukiko hakurikijwe amategeko, kikazatangira kumvwa tariki 27 z’uku kwezi kw’Ugushyingo 2023.


Beatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2021, akaba ashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Butare mu 1994 n’ibindi byaha birimo gushishikariza gufata abagore ku ngufu, aho we aburana ahakana avuga ko icyo gihe yari afite imbaraga nke ngo kuko yari atwite inda nkuru kandi afite n’abana bato.

 

Rwanda: Urukiko rwemeje ko Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside arega Ubushinjacyaha!

Comment / Reply From