Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rwanda: Rumanzi watozaga Academy ya Paris Saint-Germain n’Umucamanza Twambajimana bakatiwe

Rwanda: Rumanzi watozaga Academy ya Paris Saint-Germain n’Umucamanza Twambajimana bakatiwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Rumanzi David watozaga Academy ya Paris Saint-Germain mu Rwanda n’Umucamanza muri urwo rukiko, Eric Twambajimana, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.


Ubwo mu mwaka wa 2022, Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13 ibarizwa mu Irerero rya Paris Saint Germain (PSG) rikorera mu Karere ka Huye yerekezaga mu Bufaransa mu Gikombe cy’Isi gihuza bene ayo marerero “PSG Academies World Cup”, uwari umutoza wayo Rumanzi David yahise atoroka.


Rumanzi yatangiye gushaka ibyangombwa byo kwitwa impunzi ariko agira ikibazo cyo kubibona bituma atangira kwifashisha Twambajimana Eric bari baziranye mbere, ngo amushakire impapuro zigaragaza ko ashakishwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ari nazo zaje gufatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe zigiye kohererezwa Rumanzi ngo azazifashishe.


Dosiye ya Twambajimana Eric na mugenzi we bareganwa Mwenedata Emmanuel yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki ya 21 Werurwe 2023, urubanza ruburanwa ku wa 23 Werurwe mu gihe icyemezo cyo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo cyasomwe ku wa 28 Werurwe 2023.


Twambajimana yaburanye ahakana ibyaha akurikiranyweho ariko Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka irindwi, mu gihe ubwo rwasomaga icyemezo cyarwo, Urukiko rwemeje ko Twambajimana Eric na Rumanzi David bahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano aho kuba icyo gucura umugambi wo gukora icyo cyaha; rwemeza ko Twambajimana atahamwa n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso n’icyo kwigana kashi yaregwaga, kandi ko Mwenedata Emmanuel ahamwa n’icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome mu gihe icyo gukoresha inyandiko mpimbano kitamuhama.


Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwahanishije Twambajimana na Rumanzi David igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, rutegeka ko abo bombi bazafungwa umwaka umwe mu gihe undi mwaka n’amezi atandatu babisubikiwe mu gihe cy’umwaka umwe; ibyo bivuze ko bagomba gufungwa umwaka umwe gusa.


Kuri Twambajimana Eric, igihano cye cy’umwaka umwe kizarangira ku wa 28 Werurwe 2024 kuko ari bwo Urukiko rwemeje ko afungwa by’agateganyo, mu gihe Rumanzi we watorotse igihugu mu gihe yafatwa uwo mwaka yawufungwa, gusa iki gihano gishobora gusaza adafunzwe mu gihe yamara imyaka 10 ataritaba ubutabera nk’uko itegeko ribiteganya, ariko azakomeza gufatwa nk’uwatorotse ubutabera.


Ku rundi ruhande ariko nk’umuntu washakaga ibyangombwa mpimbano byo kwitwa impunzi ya politiki, ashobora kuba abonye intwaro yo kwifashisha mu gihe yagaragaza ko yakurikiranwe mu nkiko z’u Rwanda ku buryo ashobora no guhimba impamvu zidafite ishingiro, nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru yabyanditse.


Kuri Mwenedata Emmanuel wanavuganaga bya hafi na Rumanzi urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’amezi atatu n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu y’u Rwanda (50.000 Frw); bisobanuye ko kubera ko yari amaze amezi icyenda afunzwe yahise arekurwa agasigara yishyura ihazabu yaciwe.


Ni mu gihe Urukiko rwasoneye Twambajimana Eric na Mwenedata amagarama y’urubanza kuko bakurikiranywe bafunzwe mu gihe Rumanzi we agomba kuzishyura umugabane we (kimwe cya gatatu) cy’ibihumbi 20 Frw bose bagombaga gutanga, runategeka ko ibyafatiriwe birimo telefoni, mudasobwa n’ibindi bisubizwa ba nyirabyo barimo Twambajimana Eric, Mwenedata Emmanuel na Uwintije wafatiriwe mudasobwa akayisubizwa.

 

Comment / Reply From