Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

CG (Rtd) Gasana wayoboye Polisi n’Uburasirazuba, yakatiwe gufungwa

CG (Rtd) Gasana wayoboye Polisi n’Uburasirazuba, yakatiwe gufungwa

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, anagirwa umwere ku cyaha cyo kwakira indonke.


Ibyaha CG (Rtd) Gasana akurikiranyweho, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba; aho ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu Mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana’ ariko ngo ageze muri Karenge ahura n’ikibazo cyo kubura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari; bituma ajya kureba CG (Rtd) Gasana wari Guverineri amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.


Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n’abayobozi b’Uturere n’ab’inzego z’umutekano basuye uwo mushinga barawushima, nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikira Gasana amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi.


Icyo gihe ngo bahuriye kuri Hoteri i Nyagatare baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi, Karinganire ajya gupima asanga harimo amazi; Gasana ngo amusaba ko yamufasha ayo mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka.


Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw; amafaranga Karinganire avuga ko yakoresheje yari yarayahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.


Nyuma ngo Gasana yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we, anamuhuza n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi; gusa ngo nyuma Gasana yaje gusa n’uwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.


Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko ni uko ngo RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore, hakaba amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze.


Mu iburana rya Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri Hoteli i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima we, kandi ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura, ariko agaragaza ko byakozwe mu nyungu z’abaturage bagombaga kugezwaho ayo mazi, anabwira Urukiko ko yahagaritse Karinganire kuko yari amaze kumenya amakuru ko hari abantu yambuye arenga miliyoni 300 Frw ababeshya kubaha amazi ariko ntabikore.


Kuri ubu Karinganire arafunzwe kubera kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya nubwo yatanze amakuru ku mikorere y’ibyaha bya CG (Rtd) Gasana Emmanuel; aha Gasana yagaragarije Urukiko ko ubuhamya bwa Karinganire burimo ibinyoma, ngo kuko yashakaga kumwihimuraho nyuma y’uko bamuhagaritse gukora ndetse bakanamufunga kubera uburiganya.


Yavuze ko ibyo yakoze byo gukorera ubuvugizi Karinganire Eric byari mu nshingano ze kuko mu mikorere n’inshingano by’intara harimo guhuza inzego za Leta, gukora ubuvugizi, gutanga ubujyanama no kubungabunga umutekano bityo ko atari kubisabira ikiguzi.


CG (Rtd) Gasana yahamijwe icyaha kimwe agirwa umwere ku kindi, anagabanirizwa ibihano


Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko rwatangaje ko uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso, byatumye Urukiko rumugabanyiriza ibihano; aho rwamukatiye gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw.


Ikindi Urukiko rwavuzeho ni ikijyanye n’indishyi zasabwe na Karinganire zingana n’ibihumbi 365$ z’igihombo yatewe no gukoresha amafaranga yari yahawe n’abaturage b’i Karenge, mu gucukura amazi mu isambu ya Gasana, miliyoni 100Frw nk’indishyi y’akababaro na miliyoni 5Frw nk’igihembo cya avoka; ibi byose Urukiko rwemeza ko nta shingiro bifite.


CG (Rtd) Gasana Emmanuel wanayoboye Polisi y’u Rwanda, yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, mu gihe muri Werurwe 2024 Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kumuhamya ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, akaba kugeza ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

 

Comment / Reply From