Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rwanda: Apôtre Gitwaza wa Zion Temple yagejejwe mu Rukiko: bamurega iki, barashaka iki?

Rwanda: Apôtre Gitwaza wa Zion Temple yagejejwe mu Rukiko: bamurega iki, barashaka iki?

Abashumba batandatu bari mu bashinze itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple barasaba Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Apôtre Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo, aho bemeza ko bamwirukanye kandi batemeranya n'icyemezo cya RGB.


Abagejeje ikirego mu Rukiko ni Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa na Bishop Paul Daniel Kukimunu, ni nyuma y’aho muri Gashyantare 2022 bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo, ariko iki cyemezo cyabo kiza kuvuguruzwa n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), ruvuga ko kinyuranyije n’amategeko.


Ni urubanza rwabaye nta n’umwe mu barega n’uregwa uri mu Rukiko, aho ababunganira mu mategeko ku mpande zombi bakaba ari bo bari bahanganye kuri ibyo birego birmo no kurusaba gusesa icyemezo cya RGB gitambamira ikurwaho rya Gitwaza, kuko bavuga ko cyashingiye ku nyandiko bo bafata nk’impimbano.


Ubwo bari bahawe ijambo, abunganira uregwa bazamuye inzitizi basaba ko zikurwa mu nzira urubanza rukabona gukomeza, aho bavuze ko abashumba batandatu bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere Authentic Word Ministries/Zion Temple uyoborwa na Paul Gitwaza kandi akaba atari we watanze ikirego.


Bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Gitwaza bavuga ko ari we muyobozi wemewe, ndetse ko batabanje gutakamba, ari byo kwiyambaza urwego ruri hejuru ya RGB nk’uko amategeko abiteganya.


Ku ruhande rwabo, abunganira abatanze ikirego bo bavuga ko RGB ari ikigo cyigenga kitagira urwego rukiri hejuru, ko cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple kandi ko byakozwe n’ababifitiye ububasha nyuma yo kwirukana Paul Gitwaza wayoboraga umuryango ndetse akaba ari n’umwe mu bawushinze; bityo ko kumwirukana bari babifitiye ububasha kuko inama y’abashinze umuryango yemerewe gushyiraho ndetse no gusezerera umuvugizi w’umuryango, ari na we muyobozi wawo.


Gusa icyemezo aba bashumba bafashe cyaje guteshwa agaciro na RGB, ivuga ko byakozwe binyuranyije n’amategeko, mu gihe abatanze ikirego nabo basabye Urukiko gutesha agaciro iki cyemezo cya RGB, bavuga ko kinyuranyije n’amategeko kandi ko iki kigo cya Leta cyivanze mu miyoborere y’umuryango wigenga.


Abashumba batanze ikirego nyuma yo kwitandukanya na Paul Gitwaza, bavuga ko icyemezo cya RGB kimushyigikira kirimo inenge; aho bayishinja gushingira ku mategeko agenga umuryango yakozwe rwihishwa mu mwaka wa 2019 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abashinze umuryango bose batabizi, ari naho mu kirego cyabo hanazamo Pastor Jean Bosco Kanyangoga bamushinja gufatanya na Gitwaza mu gushyira umukono ku mategeko y’umuryango abandi bawushinze batabizi.


Mu gihe izi mpaka zigomba kubanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza nyir’izina rutangira, icyemezo cy’Urukiko gitegerejwe kuzasomwa tariki ya 24 z’uku kwezi kw’Ugushyingo 2023.


Zion Temple ni rimwe mu matorero mashya rinafite abayoboke batari bake barigiyemo bavuye mu yandi madini amenyerewe, ni mu gihe uretse mu Rwanda no mu Burundi, iri torero ryanagabye amashami ahatari hake ku migabane y’u Burayi n'Amerika.

 

Comment / Reply From