Dark Mode
  • Friday, 17 May 2024

Rwanda: Umwavoka Me Alice Gasengayire yafatiwe ibihano n’Urukiko rw’Ubujurire

Rwanda: Umwavoka Me Alice Gasengayire yafatiwe ibihano n’Urukiko rw’Ubujurire

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, Urukiko rw’Ubujurire rwaciye Me Gasengayire Alice wunganira bamwe mu bareganwa na Rtd Maj Habib Mudathiru, ihazabu ya 200.000 Frw ashinjwa gutinza urubanza.


Ni urubanza ruregwamo abantu 26 mu bujurire, barangajwe imbere na (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa n’Imyitozo mu Gisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri; aba bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.


Baregwa ibyaha birimo; Kwinjira mu mitwe y'abagizi ba nabi, Ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi, Umubano n'ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu no Kurema umutwe w'abagizi ba nabi; Urukiko rukaba rwari rwiyemeje kuburanisha uru rubanza kugeza ku wa 15 Kamena 2023, icyakora kugeza ubwo hafatwaga iki cyemezo, hari hamaze kuburana abantu icyenda gusa.


Muri abo 26, Me Gasengayire yunganira abitwa Mfitumukiza Assiel, Haguma Claude na Lubwama Suleiman (Umunya-Uganda wanabaye mu Ngabo za RPA zabohoye igihugu, uvuga ko yinjiye muri P5 afashijwe n’Umunyarwanda witwa Felix uba muri Uganda).


Uru rubanza rwasubukuwe kuri uyu wa Kabiri, rwatangiye rutinze kubera ko Inteko Iburanisha yabanje gutegereza ko ikoranabuhanga rihuza ababuranyi, Urukiko n’izindi nzego z’ubutabera (IECMS) risubira ku murongo.


Umucamanza ahamagaye itsinda ryunganirwa na Me Gasengayire, abavoka bagenzi be bavuze ko mu gitondo yanditse ku rubuga bahuriraho ko yaherekeje umwana wagiye kubyara, ariko umucamanza avuga ko yagombaga kubimenyesha ubwanditsi bw’Urukiko, anavuga ko imyitwarire nk’iyo igamije gutinza urubanza.


Abavoka ariko bagaragaje ko IECMS yari yapfuye ku buryo atari kubishyira muri iri koranabuhanga, ariko umucamanza avuga ko yashoboraga no gutuma mugenzi we mu bwanditsi, Urukiko rukabimenya mbere y’uko iburanisha ritangira; bityo ko ari imyitwarire ikwiye guhanirwa hakurikijwe ingingo ya 18 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.


Iyo ngingo iteganya ko umuburanyi wese utinza ku bushake, iburanisha ry’urubanza kimwe n’uwiyambaza inzira zo kujurira mu buryo bwo gutinza urubanza, acibwa ihazabu mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 20.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.


Umucamanza yakomeje agira ati:

 

"Bityo, turahana Me Gasengayire Alice. Ahanishijwe ihazabu ingana na 200.000 Frw, akazakomeza urubanza ari uko amaze kuyishyura."


Iri tegeko riteganya ko iyo gutinza urubanza ku bushake bikozwe n’umwavoka cyangwa undi muntu uhagarariye umuburanyi, acibwa ihazabu mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 200.000 Frw ariko atarenze 500.000 Frw.


Ni mu gihe iburanisha ryakomeje humvwa ubujurire bw’abaregwa, mu gihe Rtd Maj Mudathiru ufatwa nk’uwari uyoboye iri tsinda akazaburana kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023.

 

Comment / Reply From