Dark Mode
  • Sunday, 19 May 2024

Ububiligi: Bomboko yashinjwe gutanga itegeko ryo kwica umututsi no kwerekana aho bicirwa

Ububiligi: Bomboko yashinjwe gutanga itegeko ryo kwica umututsi no kwerekana aho bicirwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, umutangabuhamya mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, yavuze ko yiyumviye uyu mugabo atanga amabwiriza ku nterahamwe ngo zice umututsi wari muri AMGAR, anemeza ko yamubonye ashoreye abagiye kwicwa.


Ni urubanza Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rukaba rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda ruherereye i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi, aho uyu munsi wari uwa 13 urukiko rwumva abatangabuhamya batandukanye muri uru rubanza.


Umwe mu batangabuhamya bo kuri uyu wa Kabiri wari ucumbitse mu Cyahafi mu Mujyi wa Kigali mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, yatangiye avuga ko ubwo indege ya Perezida Habyarimana yaraswaga, ibyo bihe byamubereye bibi cyane, kuko yari mu bwoko bwahigwaga (umututsi), dore ko we na mugenzi we babanaga bahizwe ngo bicwe, bikaza no kurangira uwo wundi yishwe.


Yakomeje avuga inzira y’umusaraba irimo inzara yamuvanye aho yari yihishe agahura n’undi muntu wamubwiye ko aramutse ageze muri Saint Familles ashobora kurokoka, amurangira aho za bariyeri zari ziri, gusa ntiyabasha kugera Saint Famille kuko ageze aho bitaga kwa Karamira Frodouard bahamufatiye ngo ajyanwe aho biciraga kuhamwicira.


Aho yafatiwe hari Kajuga Robert wari Perezida w’interahamwe ari kumwe na Georges Rutaganda wari umwungirije, bavuga ko uwo munsi babujije kwica, ahubwo bategeka ko bamujyana muri AMGAR (igaraje rigaruka cyane muri uru rubanza), ari naho yasanze Emmanuel Nkunduwimye Bomboko n’uwitwaga Gakwaya, bamubaje niba ari umututsi arabahakanira, banamusabye kubereka ibyangombwa, ababwira ko nta ndangamuntu afite yayitaye.


Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko Rutaganda yamuteye umugeri amwereka aho aba ngiye, nyuma y’aho haza abandi bantu atibuka umubare wabo, babashinja ko ari abatutsi; umuzamu wabaga aho amubwira ko natazajya yihisha Emmanuel Bomboko na Rutaganda bazamwica; ajya kwihisha mu kimodoka cyapfuye akomeza kukibamo, wa muzamu akajya ahamusangisha ibyo kurya.


Umutangabuhamya yagarutse by’umwihariko kuri Bomboko


Yakomeje avuga ko hari umuntu wazanywe muri AMGAR, Bomboko ahita abwira abahungu bari aho bambaye ibitenge by’interahamwe ngo nibajye kumwica, bamwicira ku ruzitiro rw’amabati rwari hafi aho, aho ngo muri AMGAR hari abagore bari barazanye, barabagize abagore babo.


Anavuga kandi ko Bomboko ariwe wajyaga kwereka izo nterahamwe aho abatutsi bicirwa kandi nawe yari afite imbunda; ni mu gihe abajijwe na Perezida w’iburanisha impamvu mu 2010 yavuze ko yabonye Bomboko arasa abantu, none akaba avuga ko atamubonye arasa, umutangabuhamya asubiza agira ati:

“Kubera ko nabonye Bomboko hamwe n’izo nterahamwe bashoreye abo bantu kandi bafite imbunda akajya kubereka aho babarasira, nahise mbona ko nawe yabikoze.”


Abajijwe aho biciraga abantu, umutangabuhamya yavuze ko babiciraga munsi gato ya AMGAR, ariko nyuma gato Bomboko ategeka ko bazajya babiciraga hirya gato kugira ngo umunuko utazakwira hose.


Yakomeje avuga kandi ko Bomboko yaje kuvuga ngo:’’Uyu muntu ko ari umututsi, mwamujyanye akamwica’’; gusa aza kuvuguruzwa na Rutaganda avuga ko bamujyana gucukura umwobo bazajya bihishamo ibisasu biraswa n’inkotanyi.


Uyu mutangabuhamya avuga ko atibuka neza iminsi yamaze muri AMGAR, gusa ngo agereranyije ni nka 20, aho nyuma yumvise Col Renzaho Tharcisse aza arababwira ngo bashyire ama lisansi mu mamodoka, kuko ngo aho banyura hose baragenda barwana n’inkotanyi.


Ni mu gihe we yanze kujyana nabo kuko yabonaga bari bumwicire mu nzira, ari nabwo nyuma gato inkotanyi zafashe umujyi, zimusanga muri AMGAR harimo amasasu menshi cyane kuko Bomboko, Rutaganda na Gakwaya ari ho bazaga gukura amasasu ngo bayashyire interahamwe zice abantu, anabisobanurira abasirikare b’inkotanyi; bamubwira kubakurikira hamwe n’abandi bantu benshi babajyana kuri Saint Andre.


Nkunduwimye Emmanuel Bomboko yavutsetariki 04 Mutarama 1959 i Gakenke muri Komine Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo; kuri ubu atuye mu Bubiligi kuva mu 1998, akaba yaranabonye ubwenegihugu mu 2005.


Yatangiye kubaranishwa n’Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi tariki 08 Mata 2024, bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzapfundikirwa tariki 07 Kamena 2024.

Comment / Reply From