Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rwanda: Abana basaga miliyoni ebyiri bagiye gukingirirwa imbasa mu rugo

Rwanda: Abana basaga miliyoni ebyiri bagiye gukingirirwa imbasa mu rugo

U Rwanda rugiye kongera gutanga urukingo rw’imbasa ku bana basaga miliyoni ebyiri bari munsi y’imyaka irindwi, mu buryo bwo kubongerera ubwirinzi mu kwirinda ko iyo ndwara yagaragaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi yagera mu Rwanda; bikaba biteganijwe ko hazakingirwa abasaga Miliyoni 2.


Uru rukingo rugiye gutangwa mu gihe kugeza ubu muri RDC abana bafite iyo ndwara bamaze kurenga 100 mu gihe mu Burundi bamaze kuba bane, ibi bikaba bishobora kuba byatuma igera no mu Rwanda mu gihe haba nta gikozwe.


Mu Kiganiro Dusangire Ijambo cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, Dr Sibomana Hassan Ushinzwe Ibikorwa by’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yatangaje ko ibikorwa byo gukingira bizatangira ku wa 24 Nyakanga 2023 bikabera mu gihugu hose aho buri mwana azahabwa ibitonyanyanga bibiri; aho Urukingo rwa mbere ruzatangwa mu gihe cy’iminsi itanu, bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima, urugo ku rundi.


Biteganyijwe ko umwana wakingiwe azanashyirwa wino ku rutoki, kugira ngo bigaragare ko yakingiwe; intego ikaba ari ugukingira nibura hejuru ya 95%, ahazaba hatangwa Urukingo rwo mu bwoko bwa kabiri mu kurinda iyi ndwara y’imbasa yo mu bwoko bwa kabiri na none, indwara itaraherukaga kugaragara kuko mu 2016 rwakuweho bijyanye n’uko iyo ndwara yari yaramaze kurandurwa.


Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr. Marie Rosette Nahimana wari mu kiganiro, yavuze ko impamvu abana bari munsi y’imyaka irindwi ari bo bagiye guherwaho ari uko bafite icyuho cy’ubwo bwirinzi.


Ati:

 

“Kubera ko kuva icyo gihe nta rukingo rwo mu bwoko bwa kabiri rwatanzwe, byagaragaye ko nta budahangarwa buhagije abo bana bavutse muri iki gihe bafite.”


Dr Sibomana avuga hakoreshwaga urukingo rumwe rwakingiraga ubwoko bw’imbasa bwa mbere, ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu, urukingo rwa kabiri rwari rwarakuweho mu 2016.


Ati:

 

“Nyuma bijyanye n’uko iyo ndwara yari imaze kurandurwa OMS yasabye ko rukurwa mu zitangwa mu kwirinda ko rwagira ingaruka ku baruhawe kuko iyo ndwara itari igihari. Byatumye hakorwa urw’ubwoko bubiri kuko ari bwo bwari bukigaragara mu Isi dutangira gukoresha urukingo rutarimo ubwoko bwa kabiri.”


Dr Sibomana avuga ko guhera umwaka ushize ari bwo ibihugu byatangiye kubona abana bafite virusi y’imbasa yo mu bwoko bwa kabiri, rwongera gutangwa; anemeza ko u Rwanda rwiteguye neza ndetse rufite buri kimwe cyose kizakenerwa muri iri kingira rusange.


Ubusanzwe mu bantu 100 bafite iyi ndwara, batanu nibo bagaragaza ibimenyetso nko kugira umuriro, kuribwa mu muhogo n’ibindi, hakabamo na 1% bashobora kugira ubumuga buhutiyeho; ibi byatumye Dr Sibomana asaba ababyeyi kwitwararika abana bakaba bakingiwe ariko bafite n’isuku ihagije kuko imbasa iterwa n’isuku nke ndetse yandurira mu rungano ngogozi, dore ko ishobora kwandurira mu kanwa ku wanyoye amazi yanduye cyangwa uwariye ibiryo bifite isuku nke.


Urwaye imbasa ashobora kugira ibibazo birimo n’iby’ubuhumekero kuko ifata imyakura ijyanye n’ibyo bibazo, yafata imyakura ifasha mu gutuma umuntu yatambuka ikamusigira ubumuga.


Kuva mu 1993, mu Rwanda nta mbasa ikiharangwa kuko umuntu wa nyuma warwaye imbasa aheruka kugaragara muri uwo mwaka mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Nyamasheke; gusa ariko buri wese ahora ashishikarizwa gutanga umusanzu we mu kuyirinda by’umwihariko mu gukingiza abakiri bato.


Ni mu gihe mu 1988 abari barwaye indwara y’imbasa bavuye ku bihumbi 350 bo mu bihugu 125 ku Isi hose, mu gihe ubu iyi ndwara yagabanutseho 99.9 %, aho yiganje mu bihugu bihoramo intambara nka Afghanistan na Pakistan.

 


Source: Igihe

 

Comment / Reply From