Dark Mode
  • Saturday, 23 November 2024

RIB yasubije telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice, igira inama abaturarwanda

RIB yasubije telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice, igira inama abaturarwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abajura 5 bafatiwe mu bujura bw’amatelefoni, runasubiza abaturage telefoni 193 rwagaruje zari zaribwe.


Abafashwe bakerekanwa barimo uwitwa Mutabazi Jean Bosco, Mihigo Landry, Mihigo Samson, Ntare Fabrice na Mugisha Irene, barimo abakora akazi k’ubumotari n’abatekinisiye; bakaba barafashwe kugera tariki 04 Kamena 2024.


Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, avuga ko Mutabazi Jean Bosco usanzwe ari umumotari yashikuzaga telefoni akaziha uwitwa Irene, Mihigo Landry akaba afite ubumenyi n’ubuhanga bwo gukuramo ‘I Cloud na serial number’ ya telefoni, Ntare Fabrice we akaba umutekinisiye ucuruza telefoni, mu gihe Mihigo Samson we yambara neza akajya mu nama akajya gushaka telefoni na mudasobwa yiba, ndetse no mu tubari akareba abantu b’intege nke, akaba yahanye isiri na Mugisha Irene, bakamwaka telefoni.


Dr Murangira avuga ko bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gusambanya ku gahato n’ibindi bifitanye isano n’ubujura, aboneraho kuburira abagifite imigambi yo kwiba ama telefone ko babireka bagashaka ibindi bakora, kuko nibabikomeza bitazabahira.


Yagize ati:

“Ububasha, Ubushobozi n’ubuhanga bwo gutahura ibyaha turabufite. Abagitsimbaraye ku gukora ibyaha bakwiye kubireka cyangwa se bakitegura kugongana n’itegeko”.


RIB ivuga ko bafungiye kuri RIB station ya Rwezamenyo n’iya Kicukiro.


Dr Murangira kandi yashimiye abaturage batanga amakuru, anaboneraho gukangurira Abaturarwanda kujya bagira amakenga bakarinda neza ibikoresho byabo (Telefone na Mudasobwa) kugira ngo babirinde abajura, anasaba abacuruza telefoni kwirinda kugura ibijurano, kuko ubiguze afatwa nk’umufatanyacyaha y’uwabyibye.


Ni mu gihe kandi yanasabye abantu kwirinda kugura telefoni zibonetse zose bahuye nazo bazita imari ishyushye kuko zihendutse, kuko bishobora kubagusha mu bihombo igihe bazifatanywe zibwe.

RIB yasubije telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice, igira inama abaturarwanda
RIB yasubije telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice, igira inama abaturarwanda
RIB yasubije telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice, igira inama abaturarwanda

Comment / Reply From