Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Perezida Kagame yasabye amahoro ku munsi wo Kwibuka, anavuga impamvu atakundaga guseka

Perezida Kagame yasabye amahoro ku munsi wo Kwibuka, anavuga impamvu atakundaga guseka

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, agaruka kuri byinshi mu bibazo yabajijwe birimo abagishakira inyito Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, impamvu atakundaga guseka mu myaka yashize ndetse no ku kibazo cya M23.


Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange turi mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Abajijwe ku butumwa Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken yanditse ku rubuga rwa X, bugaragaza ko inyito aha Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; aho yanditse avuga ko ‘Amerika yifatanyije n’ababuze ababo barimo Abatwa , Abahutu n’Abatutsi.’


Mu gusubiza kuri iki kibazo, Perezida Kagame yasabye ko indi minsi y’umwaka bazajya bavuga ibyo u Rwanda rudakora neza, ariko tariki 07 Mata bagaha abanyarwanda agahenge ahubwo bakifatanya nabo mu kwibuka.


Ati:

“Umwaka ugira iminsi 365, bajye bareka mu gihe twibuka abacu tariki 07 Mata dufatanye Kwibuka, ubundi iyindi 364 nababwira iki bajye batuvugaho ibyo bashaka, bumva ko tudakora neza”.


Iyi mvugo ya Blinken yamaganywe na benshi kubera ko ihabanye n’inyito Umuryango w’Abibumbye wemeye y’uko ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atari ikindi icyo ari cyo cyose; ni mu gihe kandi Perezida Kagame yavuze ko mu 2015 yasabye ko Amerika yandikirwa ibaruwa isaba ko bajya baha agahenge abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka; ni nyuma y'aho ngo Amerika yari yasohoye ubutumwa burimo kwifatanya n’Abanyarwanda ubwo bibukaga ku nshuro ya 21, ariko ubwo butumwa bukaba bwari burimo ibyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.


Perezida Kagame yanavuze icyatumaga adakunda guseka mu myaka ya 1995-2000


Asubiza umunyamakuru wavuze ko hari abavuga ko atajya aseka, ahora agaragara nabi, Perezida Kagame avuga ko muri iki gihe hari ibyo kwishimira kandi ko kuba amaze kuba umuntu ukuze ndetse ufite imvi, hari ibyahindutse kandi ibishimishije byatuma umuntu aseka.


Ati:

“Kagame mwabonaga muri 1995, 1994 na 2000 nta guseka, nta cyatumaga umuntu aseka. Ariko ubu hari ibyagezweho by’iterambere, nagira inseko kuri bimwe. Murabona nanazanye imvi kandi icyo gihe nari mfite umusatsi w’umukara. Ubu rero utekereje ko Kagame wo mu myaka 20 ishize ari kimwe n’uw’uyu munsi waba wibeshye….. Gusa Kagame mubona ni uwo kandi arahari ntaho yenda kujya. Wamukunda utamukunda, nta kibazo kibirimo, nzakomeza kuba uwo ndi uvuga ibyo atekereza”.


Perezida Kagame avuga ko abamuvugaho kuba uwo atari we akenshi babivugira mu itangazamakuru, bigakorwa n’abanyamakuru, icyakora hakaba n’abandi babona ko ari umuntu utandukanye n’uko abo bandi bamuvuga; akenshi ngo babibona nyuma y’uko bahuye nawe cyangwa basuye u Rwanda bagatangazwa n’uko babeshywe.


Ni mu gihe abajijwe ku kibazo cya M23, Perezida Kagame yavuze ko abantu bagomba kubanza kumenya ko abagize M23 atari Abanyarwanda n’ubwo bitirirwa kuba Abatutsi bo mu Rwanda; kandi ko abayigize harimo abavukiye mu buhungiro hanze ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ndetse abandi bakomoka muri iki gihugu imbere.


Avuga ko hari ibihumbi amagana muri benewabo w’abagize M23 baba mu Rwanda kuko bahahungiye kubera kubuzwa uburenganzira iwabo, kimwe n’uko hari abari muri Uganda, kandi abagize uyu mutwe babikoze kugira ngo bahangane n’abababujije amahwemo bakabakorera ubugome butuma benewabo bahunga; anavuga ko ibyiza ari uko abantu bagombye kubanza kumenya icyatumye M23 ibaho, mbere yo gushakira ibibazo aho bitari.

 

Perezida Kagame yasabye amahoro ku munsi wo Kwibuka, anavuga impamvu atakundaga guseka

Comment / Reply From