Bugesera: Meya Mutabazi yijeje ubufasha Umuhanzikazi Bwiza mu mushinga afitiye aka Karere
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yijeje ubufasha Umuhanzikazi Bwiza wagaragaje ko afite umushinga wo gutera ibiti ibihumbi 200 byeraho imbuto ziribwa, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwita ku mirire myiza y’abatuye i Bugesera.
Ni umushinga uyu muhanzikazi yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ubwo yari yitabiriye umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2024, wabereye mu Murenge wa Kanzenze ahazwi nko mu Karumuna, ari naho asanzwe atuye.
Ubwo yari ahawe umwanya ngo asuhuze abitabiriye uyu muganda, Bwiza yagize ati:
“Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere ka Bugesera, njye nakunze kurengera ibidukikije kuva cyera ariko ubu mfite umushinga wo gutera ibiti ibihumbi 200 byera imbuto ziribwa bityo nkafasha mu kurengera ibidukikije ariko nanarwanya imirire mibi mu muryango Nyarwanda, ndabasaba ko mwazanshyigikira mu gihe nzaba nje mbagana.”
Nyuma y’umuganda rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yakiriye Bwiza bagirana ibiganiro byarangiye amwemereye ubufasha bwose azakenera muri iki gikorwa by’umwihariko ibyo azakenera ku ruhande rw’Akarere ka Bugesera.
Yamusabye ko yabegera akabereka umushinga wose uko umeze amwizeza ubufasha bwose azakenera kuko yumva igitekerezo ari cyiza ku buyobozi bw’Akarere.
Ni igisubizo cyanyuze Bwiza cyane ko yabwiye Igihe ko yifuzaga gutangirira umushinga we mu Karere ka Bugesera dore ko ari naho atuye.
Ati:
“Ni ibintu bishimishije kwakira igisubizo nk’iki ku buyobozi, bigaragaza uburyo biteguye kutuba hafi kandi ni nabyo tuba tubitezeho. Igisubizo mbonye kiranyuze ubu igitahiwe ni ugutegura neza uburyo twamugezaho umushinga tugahita dutangira ibikorwa byacu.”
Bwiza yemeranyije n’Akarere ka Bugesera imikoranire nyuma yo kugirana amasezerano n’umuryango w’aba-scouts, aho biyemeje gufatanya mu gutera ibiti ibihumbi 200 by’imbuto ziribwa, mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko, gufasha umuryango nyarwanda kwihaza mu biribwa ndetse no gusigasira ibidukikije.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!