Dark Mode
  • Monday, 20 May 2024

Nyarugenge: Ku myaka 33 ashobora kumara ubuzima asigaje ku Isi mu Igororero, akanacibwa ihazabu

Nyarugenge: Ku myaka 33 ashobora kumara ubuzima asigaje ku Isi mu Igororero, akanacibwa ihazabu

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyarugenge, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) muri Polisi y’u Rwanda, ryafatiye mu rugo rw’umuturage udupfunyika 2089 tw’urumogi; aho bimuhamye akaba yahanishwa gufungwa burundu akanacibwa ihazabu.


Uwafatanywe urwo rumogi, ni umugabo w'imyaka 33 y'amavuko, wafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga mu Mudugudu w’Irembo, Akagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko mu kumufata bamusanganye n'amafaranga y'u Rwanda 263,400 yari amaze gucuruza.


Yagize ati:

 

"Gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ko bamutundira ibiyobyabwenge akabibika mu rugo iwe, ari naho yabicururizaga. Abapolisi bahise bajya iwe mu rugo bajyanye n’abayobozi b'inzego z’ibanze basanga abitse mu cyumba udupfunyika tw'urumogi 2089 n’amafaranga 263,400 y’u Rwanda yavuye mu rwo yari yagurishije.”


Nyuma yo gufatwa yavuze ko urwo rumogi yaruzaniwe n’imodoka yoherejwe n'umugabo uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikarumugereza mu rugo iwe ngo nawe arushakire isoko bakaba bari bugabane amafaranga yaruvanyemo.


SP Twajamahoro yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, aboneraho gukangurira abantu muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abijandika mu biyobyabwenge.


Yaburiye kandi abakoresha ibiyobyabwenge baba ababicuruza, ababinywa, ababitunda, ababiranguza, n'ababikwirakwiza ko nta gahenge bazabona kuko bahagurukiwe, bityo ko bazafatwa bakabiryozwa ku bufatanye bwa Polisi n'abaturage.


Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakorwe dosiye, mu gihe hagishakishwa abandi bacyekwaho gufatanya nawe.


Mu Rwanda, nk’uko Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ibivuga, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

 

 

Source: www.police.gov.rw

 

Comment / Reply From