Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Kicukiro: DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019

Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (Joint Action Development Forum-JADF), bamaze gutanga arenga miliyari 15 kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, avuye kuri hafi Miliyari 2 batanze kuva 2015-2019.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa [District Executive Administrator-DEA] w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ubwo ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024 habaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’aka Karere gaherereye mu Mujyi wa Kigali; ryari rifite insanganyamatsiko igira iti; ‘Umufatanyabikorwa mu rugendo rwo gufasha umuturage kwigira.’


Umuyobozi wa JADF-Kicukiro, Benjamin Musuhuke, yavuze ko yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwabafashije koroshya gukora ibikorwa byabo, aho ngo bwashituye abayobozi b’amashami mu Karere.


Musuhuke ati:

“Turashimira ubuyobozi bwite bw’Akarere bwadufashije koroshya uburyo bwo guhuza ibikorwa. Nabyita nko gushitura, kuko bwashituye abayobozi b’ama-Unites [amashami]; ubu JADF ikorana hafi na hafi na Units leaders [abayobozi b’amashami] niba ari uburezi bakorana na Komisiyo ya sociale [imibereho myiza], niba ari ari ubukungu bagakora na Komisiyo ibushinzwe gutyo gutyo.”


Yakomeje avuga ko imurikabikorwa rivuze ibintu byinshi harimo kuba abafatanyabikorwa bagaragaza ibyo bakora, abaturage bakaza bakabibona, ndetse n’abafatanyabikorwa bakigiranaho bikanabafasha mu gutegura ibikorwa by’umwaka utaha (ukurikiraho).


Ni mu gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko abafatanyabikorwa bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage, agaragaza ko kuva mu 2019 kugeza ubu bamaze gutanga asaga Miliyari 15 mu bikorwa biteza imbere abaturage.


Ati: “Icyo tumaze kubona nk’Akarere kacu iyo duhuje igenamigambi, tugashyira imbaraga mu guhuza ibikorwa nta gushidikanya ibyo twifuza bigerwaho. Iyo turebye kuva mu 2015 kugera mu 2019 ngira ngo abafatanyabikorwa bari batarumva uruhare rwabo, batanze tubaze mu mafaranga hafi Miliyari ebyiri kuko batanze Miliyari imwe na Miliyoni Magana inani, ariko twava 2019 kugera ubu 2024 iyo tubaze buri mwaka tugateranya dusanga ibikorwa byabo byaratwaye akayabo Miliyari zisaga cumi n’eshanu; kandi ntitunashidikanya ko mu mwaka utaha n’indi izagenda iza bizarushaho kwiyongera.”


Yakomeje avuga ko ibi bigaragaza gukorera hamwe, guhuza raporo bagaragaza ibyo bakoze n’icyo byagejeje ku baturage, ndetse no kugaragaza ibyo abantu bakora [accountability], byose babihuza bakabona ko hari ibyagezweho bifatika, bikanagaragazwa mu imurikabikorwa.


DEA Mutsinzi kandi yanashimiye abafatanyabikorwa bose ku ruhare rwabo mu guteza imbere abaturage, anashimira by’umwihariko imidugudu yatanze uruhare rwayo ijana ku ijana mu kwiyubakira imihanda, kimwe n’abesheje umuhigo wa Ejo Heza ijana ku ijana, aba bo banahawe imashini zisohora impapuro (imprimentes-printing machines).


Kugeza ubu Akarere ka Kicukiro gafite abafatanyabikorwa mu iterambere bagera ku 292 barimo imiryango nyarwanda itari iya Leta 54, imiryango mvamahanga 23, imiryango ishingiye ku myemerere 215 ndetse n’abikorera ku giti cyabo. 

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iri murikabikorwa:

Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019
Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019
Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019
Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019
Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019
Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019
Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019
Kicukiro:  DEA Mutsinzi yashimiye JADF imaze gutanga asaga Miliyari 15 y'u Rwanda kuva 2019

Comment / Reply From