Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Abarenga ibihumbi 420 bahitanwa n’indwara ziterwa n’amafunguro adasukuye, hakibasirwa abana!

Abarenga ibihumbi 420 bahitanwa n’indwara ziterwa n’amafunguro adasukuye, hakibasirwa abana!

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abibasirwa n’indwara ziterwa n’amafunguro adasukuye barenga Miliyoni 600 ku Isi zigahitana abarenga ibihumbi 400 ku mwaka, aho abenshi muri bo ari abana bari munsi y’imyaka itanu bibasirwa ku kigero cya 56%.


Zimwe mu ndwara zishobora guterwa no kurya ibiryo bitateguranywe isuku ihagije zirimo Igituntu, Impiswi, kuruka n’izindi nkazo; aho zishobora no gutera izindi ndwara zirimo n’umwijima.


Umushakashatsi akaba n’umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (FAO) ushinzwe ishami ry’Imirire, Dr. Mukantwari Christine, atanga urugero ku bana bato bibasirwa n’indwara zishamikye ku mafunguro adatunganije neza n’isuku, zibageraho ku gipimo cya 56%.


Dr. Mukantwari ati:

“Muri rusange ubushakashatsi bwagaragaje ko kubera ko baba badafite ubudahangarwa bw’umubiri nk’abantu bakuru, abana batoya bari munsi y’imyaka 5 bagerwaho n’indwara zishamikiye ku biryo bidatunganijwe neza n’isuku zibageraho ku kigero cya 56%. Ni ikintu kigomba kwitabwaho cyane byaba ari ukwita ku mirire yaba ari iy’uwo mwana muto turimo kuvuga, na cyane ko nko mu Rwanda ubugwingire buri kuri 33%, ariko no muri rusange mu bantu bakuru isuku mu byo kurya ikwiye kwitabwaho.”


Yakomeje avuga ko buri mwaka ku Isi haboneka abarenga Miliyoni 600 z’abantu barwaye indwara zitandukanye ziterwa no gufata amafunguro adasukuye bihagije, aho abarenga ibihumbi 420 muri bo bahitwanwa na zo buri mwaka.


Ni mu gihe Dr. Mukantwari Christine avuga ko abashakashatsi bagaragaje ko mu Rwanda izi ndwara nk’igituntu, impiswi, kuruka n’izindi nkazo zagabanutse kuko zavuye ku kigero cya 33% zariho mu mwaka wa 2000 zigera kuri 46% muri 2019; akavuga ko n’ubwo hashyizwemo imbaraga zikagabanuka ariko zitavuyeho, ariko nibura zigabanutse ku kigero cya 99% zaba zagabanutse cyane byanatanga intumbero ko zavaho burundu; na cyane ko uku kugabanuka bigaragaza ko imyumvire y’abanyarwanda hari aho bageze.


Asaba abaturarwanda kwita ku isuku y’amafunguro, Dr. Mukantwari yagize ati:

“Abantu bige gukaraba intoki kenshi, boze ibyo kurya mbere yo kubiteka no kubitunganya haba mu mu rugo haba mu maresitora [restaurants], mu mahoteri [hotels]. Turifuza ko uru rwego ruzamuka kurenzaho muri rusange, buri munyarwanda akumva neza ibyerekeranye no gutunganya ibyo kurya no kubitegura kuko bihera mu murima, kubitwara ku isoko, kubihaha, kubitwara ubijyanye mu rugo, kubibika ndetse no kubitunganya; iyo nzira yose buri munyarwanda ni ngombwa kuyitaho, bizafasha mu kugira uruhare mu kugabanya indwara ziterwa n’umwanda w’ibyo kurya.”


Ni mu gihe hari imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), igaragaza ko mu Rwanda, mu mwaka wa 2023 abantu 1517 aribo byagaragaye ko barwaye indwara ziterwa n’amafunguro adateguranywe isuku ihagije, aho abagera kuri 0.2% muri bo bahitanywe na zo.


Comment / Reply From