Rwanda: Urukiko rwahamije batatu barimo Umuyobozi Mukuru wa RITCO Ltd inyandiko mpimbano

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije icyaha cy’inyandiko mpimbano Umuyobozi Mukuru wa RITCO Ltd (Rwanda Interlink Transport Company Limited), Nkusi Godfrey n’abandi bakozi babiri b’iki kigo; nyuma yo kwirukana umwe mu bakozi ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni mu rubanza RP 00806/2023/TGI/NYGE ubushinjacyaha bwaregagamo Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Nkusi Godfrey, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa rusange, Kansiime Kagarama Julius, Umuyobozi ushinzwe abakozi, Bugingo Jean de Dieu ndetse na Gahigana John wari ushinzwe amategeko.

Ni nyuma y’aho umwe mu bakozi bakoreraga iki kigo witwa Senyange Kiromba John yirukanwe ku kazi akavuga ko binyuranyije n’amategeko, aba bayobozi bakiregura bavuga ko kwirukanwa kwe byari umwanzuro w’inama yakozwe, aho bahimbye inyandikomvugo y’inama ivuga ko byari amavugurura yakozwe mu kigo.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Senyange yirukanwe binyuranyije n’amategeko kandi ko iyo nyandikumvugo ari impimbano, mu gihe mu kwiregura mu rubanza, aba bayobozi bavugaga ko iyo nyandikomvugo yateguwe na Gahigana John wari ushinzwe amategeko bakayishyiraho umukono.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’uru rubanza ryabaye ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe; rwemeza ko Bugingo Jean de Dieu, Nkusi Godfrey na Kansiime Kagarama Julius bahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Umuyobozi wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey (ibumoso) na Kansiime Kagarama Julius (iburyo) ushinzwe ibikorwa bahamijwe ibyaha by’inyandiko mpimbano. (Photo: Internet).

Urukiko rwahanishije Bugingo Jean de Dieu, Nkusi Godfrey na Kansiime Kagarama Julius ihazabu y’ibihumbi mabana arindwi na mirongo itanu y’u Rwanda (750,000Frw) kuri buri wese, runabategeka gutanga amagarama angana n’ibihumbi makumyabiri (20,000Frw).

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwemeje ko Gahigana John adahamwa n’icyaha aregwa; gusa uyu nawe yamaze kwirukanwa muri iki Kigo, bivuze ko ashobora gutanga ikirego aregera indishyi z’akababaro zo kuba yarirukanwe binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwemeje ko Gahigana John wari umukozi ushinzwe amategeko akazaza kwirukana, adahamwa n’icyaha aregwa. (Photo: Internet).

RITCO (Rwanda Interlink Transport Company Limited), yashinzwe nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 16 Ukuboza 2015 itangira gukora muri Gashyantare 2017, yemeje ikurwaho ry’icyahoze cyitwa ONATRACOM, yemeza ishyirwaho rya sosiyete Leta ifatanya n’Abikorera, aho ifitemo 52%, na ho 48% ikaba iy’ikigo kimenyerewe mu gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda (RFTC); hagamijwe kugeza ku baturage serivisi z’ingendo aho bari hose mu gihugu.

Icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *