Dark Mode
  • Tuesday, 07 May 2024

Rwamagana: Minisitiri Uwase, RAC n’abitabiriye inama ya ACI/Africa bifatanije n’abaturage ba Mwulire

Mu gihe mu Rwanda hatangiye inama Nyafurika ihuza ibigo bishinzwe ibibuga by’indege, abazitabira iyi nama bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mwulire mu muganda; Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibibuga by'Indege(RAC) gitera inkunga ibikorwa byo gusana amazu y’abarokotse Jenoside no gukora isuku ku Rwibutso.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, cyitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie, Umuyobozi w’Umuryango w’ibigo bishinzwe ibibuga by’indege muri Afurika(ACI/Africa), Emmanuel Chavez, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy’igihugu gishinzwe ibibuga by'Indege mu Rwanda (RAC), Bwana Charles Habonimana, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, abahagarariye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera(RFL) nk'umufatanyabikorwa wa RAC n'abandi.

Mu bikorwa byakozwe n’aba bayobozi n’amatsinda bari bayoboye, ku bufatanye n’abaturage b'Umurenge wa Mwulire mu muganda bahuriyemo, harimo gutunganya umuhanda wa Kilometero 2(2KM) ujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire, ndetse no gukora isuku kuri uru rwibutso.

Mu biganiro bagiranye n’abaturage b'Umurenge wa Mwulire nyuma y’uyu muganda, bashimiwe ko nyuma y’amateka ababaje babayemo ya Jenoside, abayirokotse biyunze n’imiryango y’abayikoze bakiyemeza kuba umwe no kubaka Igihugu, bigatanga isomo no ku banyamahanga barimo n'abo mu bihugu 53 bari bitabiriye uyu muganda.

Umuyobozi Mukuru wa RAC, Bwana Habonimana Charles, yashyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana inkunga yo gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ingana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo gukomeza gusukura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire, mu gihe Bwana Emmanuel Chavez uyobora ACI/Africa yavuze ko u Rwanda rufite amasomo menshi rutanga nko kongera kunga abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Umuganda, anavuga kandi ko agiye gusaba ukajya ukorwa n'aho aba muri Mozambique.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yashimiye abashyitsi ku muganda bahaye abatuye Akarere no kwifatanya n’abarokotse Jenoside muri Mwulire nk’ikimenyetso cyo kubereka ko babazirikana kandi babari hafi, anavuga ko ibi binatanga amasomo yafasha abatuye Afurika n’Isi ku buryo nta handi Jenoside yazongera kuba ukundi.

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie, Eng. Uwase Patricie, yagejeje ku bitabiriye Umuganda intashyo za Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, anabibutsa Inama y'Umushyikirano nk'urubuga rushimangira ubufatanye bw'abaturage n'abayobozi mu kubaka u Rwanda ruteye imbere, n'uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Eng. Uwase Patricie yasabye abaturage kugendana n'ubuyobozi mu Cyerekezo 2050 cy'u Rwanda ruteye imbere, kwimakaza ihame ry'uburinganire bw'abagore n'abagabo, umuco w'isuku no gusigasira ibyagezweho barwanya isuri, banatera ibiti.

Nyuma y'Umuganda abawitabiriye bifatanyije n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mwulire kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 26,930 bashyinguye muri urwo rwibutso.

Biteganijwe ko Inama y’Umuryango w’ibigo bishinzwe ibibuga by’indege muri Afurika(ACI/Africa) ku nshuro yayo ya 69 irimo kubera i Kigali mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare, ikazasoza imirimo yayo tariki 03 Werurwe 2023.

ACI/Africa igizwe n’abanyamuryango 71 bo mu bihugu 53 by’Afurika, aho igenzura ibibuga 261 n’abandi bafatanyabikorwa 46.

Amwe mu mafoto yaranze ibi bikorwa i Mwulire ya Rwamagana:

Comment / Reply From