Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Rusizi: Visi Meya yeguye akurikirwa n'Abajyanama batatu barimo na Visi Perezida

Rusizi: Visi Meya yeguye akurikirwa n'Abajyanama batatu barimo na Visi Perezida

Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi yemeye ubwegure bw'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi wajyanye n'abandi Bajyanama batatu barimo na Visi Perezida w'iyi Nama Njyanama.

 

Ni ubwegure bwemerejwe mu Nama Njyanama idasanzwe yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho uretse Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Visi Meya haneguye Bwana Kwizera Giovanni Fidèle wari Visi Perezida w'iyi Nama Njyanama ndetse n'abandi Bajyanama babiri ari bo Mukarugwiza Josephine na Habiyakare Jean Damascène; bose bakaba bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

 

Aba Bajyanama beguye baje bakurikira uwari Perezida w'iyi Nama Njyanama, Madamu Uwumukiza Béatrice weguye mu minsi ishize; ni mu gihe kandi muri aka Karere hari ahashize iminsi havugwa ubwumvikane buke hagati y'abagize Komite nyobozi yako, ahanavugwaga ko batumvikana n'Umuyobozi w'Akarere, Dr Kibiriga Anicet.

 

Ni mu gihe y'iyegurira icyarimwe kw'Abajyanama bane, Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi, Uwimana Monique wasigaye mu nshingano zo kuyiyobora, yahumurije abaturage b'aka Karere abasaba gushyitsa umutima mu nda, anabizeza ko hagiye gufatwa icyemezo cyo kuziba ibyuho, kugira ngo iterambere rikomeze.

Comment / Reply From