Dark Mode
  • Sunday, 19 May 2024

Rwanda: Umuyobozi wa Polisi mu Karere (DPC) yatawe muri yombi akurikiranyweho Jenoside

Rwanda: Umuyobozi wa Polisi mu Karere (DPC) yatawe muri yombi akurikiranyweho Jenoside

Umuyobozi wa Polisi (District Police Commander-DPC) mu Karere ka Nyanza, SP Eugene Musonera, yatawe muri yombi akekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


SP Eugene Musonera wari uyoboye Polisi mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi mu mpera za Mata 2024, akekwaho ko yaba yarakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru abivuga.


Ubusanzwe SP Musonera avuka mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, aho ibyaha akekwaho bikekwa ko yaba yarabikoreye muri aka karere ka Nyanza avukamo, yari anamaze igihe gito aje kuyobora.


DPC Musonera bikekwa ko ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya ESPANYA mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagendanaga imbunda, aho hari n’amakuru avuga ko yajyaga no ku ma bariyeri atandukanye i Nyanza.


Gutabwa muri yombi kwa SP Musonera byaturutse ku kuba bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Karere ka Nyanza batabashimishijwe no kumuha ururabo ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, aho habaye impaka ariko birangira hemejwe ko azashyira ururabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ruri i Nyanza; abarokotse bakabifata nko gushinyagurira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


Bamwe mu barokotse batuye aho bikekwa ko SP Musonera yaba yarakoreye Jenoside, bavuga ko mu gihe cya Gacaca uyu mupolisi yavugwaga ariko atigeze aburanishwa kuko ntabavugaga ko baba barafatanyije mu bwicanyi; ni mu gihe hari amakuru avuga ko DPC Musonera kugeza ubu yaba afungiye mu mujyi wa Kigali.

 

Rwanda: Umuyobozi wa Polisi mu Karere (DPC) yatawe muri yombi akurikiranyweho Jenoside

Comment / Reply From