Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Ibitera by’i Nyagatare byari byarajujubije abaturage byabonewe umuti, hasigaye urambye

Ibitera by’i Nyagatare byari byarajujubije abaturage byabonewe umuti, hasigaye urambye

Abaturage bo mu Mujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo barishimira ko batakibangamirwa n’inyamanswa zizwi nk’ibitera byari byarabajujubije, kuko kuri ubu hashyizweho abarinzi bo kubikumira kugira ngo bitinjira mu baturage.


Baganira na KigaliToday dukesha iyi nkuru; uwitwa Kamuriza Julienne, utuye mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri akaba n’umucuruzi w’imineke n’amandazi, yavuze ko mbere byari bimubangamiye cyane kuko byajyaga bimutera igihombo mu gihe atabibonye biza kuko ubundi igisubizo kwari ugukinga.


Kamariza ati:

“Ntabwo biheruka kuza hashyizweho ababirinda. Mbere byandiraga imineke n’amandazi mu gihe ntabibonye ngo mpite nkinga ariko ubu ntakibazo.”


Ni mu gihe kandi muri uyu Mudugudu hari aho bari barise mu rw’ibitera nk’ahantu byakundaga kuba cyane; aho umuturage witwa Nsabimana Jean Felix, yavuze ko nk’abasize imyaka iribwa mu gipangu basangaga byayijyanye, bikona imyaka mu mirima ndetse yewe bikanaterura inkono ku ziko, aho ngo n’abanyuraga mu muhanda bikoreye imineke cyangwa amandazi byabibamburaga, ariko ubu ngo babonye agahenge na cyane ko byari bibabangamiye cyane.


Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ku bufatanye na RDB, hashyizweho abarinzi b’ibitera ku buryo babibuza kwinjira mu baturage mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.


Meya Gasana ati:

“Twashatse abantu babikumira babibuza gusohoka muri ririya shyamba kugira ngo bijye mu baturage, n’umuturage ubonye byasohotse ashobora guhamagara abo bantu, bafite telefone n’impuzankano wamubona ukamwibwira ariko turimo gushaka igisubizo kirambye cya ziriya nyamanswa.”


Ni mu gihe uretse muri Pariki y’Akagera, ibitera binagaragara mu ishyamba rinini rikikije umugezi w’Umuvumba, aho iryo shyamba rifite ubuso bwa hegitari hafi 400.

Ibitera by’i Nyagatare byari byarajujubije abaturage byabonewe umuti, hasigaye urambye

Comment / Reply From