Rutsiro: Yagize umujinya atwika iduka rye nyuma yo gufatwa arisambaniramo!
Umugabo w’imyaka 40 wo mu Mudugudu wa Runaba, Akagari ka Haniro, Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, yafatiwe mu iduka rye asambana, agira umujinya ahita aritwika.
Ibi byabaye nyuma y’aho kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza mu 2023, uyu mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we w’imyaka 25, umugore arahukana kugira ngo bitaza kuvamo kurwana.
Uyu mugore wari wahukanye yaje kugaruka azanye n’abaturanyi, bageze ku iduka asanga umugabo we yazanyemo undi mugore bari gukoreramo imibonano mpuzabitsina; bituma uyu mugabo wasambanaga akorwa n’isoni, agira umujinya atwika iri duka ry’ibicuruzwa binyuranye birimo umunyu, isukari, amasabune ibitenge n’ibindi byinshi, hahiramo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000Frw).
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye Igihe ko aya makuru bayamenye ndetse ko uyu mugabo yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha.
Yagize ati:
“Yafashwe ejo tariki 26, ari mu maboko y’ubugenzacyaha, ibyo akekwaho birimo birakurikiranwa.”
Meya Kayitesi yakomeje avuga ko ibyo uyu mugabo yakoze ari ibikorwa bigayitse, asaba abaturage kwirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bisenya ingo.
Ati:
“Ubutumwa natanga ni uko abaturage ibikorwa nk’ibi bakwiye kubyirinda, aho babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abaturage bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo babyirinde.”
Ni mu gihe kugeza ubu uyu mugabo wafashwe asambana afungiye ku sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rusebeya mu gihe iperereza rigikomeje.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!