Dark Mode
  • Sunday, 12 May 2024

Gakenke: Habumugisha yatawe muri yombi akekwaho kwiyicira umugore utwite inda y’imvutsi

Gakenke: Habumugisha yatawe muri yombi akekwaho kwiyicira umugore utwite inda y’imvutsi

Umugabo witwa Habumugisha Eliezel wo mu Kagari ka Busanane Umurenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we witwa Uwineza Christine, wari unatwite inda nkuru, asanzwe mu nzu babanagamo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu, agejejwe kwa muganga basanga yitabye Imana.


Iby’urupfu rwa Uwineza byamenyekanye mu ma saa kumi y’urukerera rwo ku wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, nyuma y’aho abaturanyi b’uyu muryango banyuraga kuri uru rugo, bagatungurwa no kubona urukuta rw’inzu rwahirimye mu gihe nta n’imvura yaherukaga kuhagwa, mu kwinjiramo ngo barebe icyabiteye bagasanga rwagwiriye umugore, bakihutira gutabaza abandi baturage bamwihutana kwa muganga, bamugejejeyo mu gusuzuma basanga yamaze kwitaba Imana.


Abari basanzwe bazi iby’imibanire y’aba bombi, bakeka ko intandaro y’uru rupfu yaba ari amakimbirane ashingiye ku bushoreke uwo mugore yajyaga ashinja umugabo we.


Umwe yagize ati:

"Uriya mugore yatubabaje cyane kuko yari akiri mutoya kandi abanye n’abaturanyi neza. Gusa we n’umugabo we bajyaga bapfa inshoreke, binavugwa ko yari imaze n’iminsi yubakiye uwo mugabo inzu za annexe zegeranye n’aho basanzwe baba, zikaba zendaga kuzura kuko yari yaramaze no kuzisakara."


Yakomeje avuga ko bakeka rero ko umugabo we yaba yaratekereje kugerageza kumwikiza, anoza umugambi wo kumwica ari nabyo yakoze, yarangiza agakurikizaho kumuhirikiraho urukuta rw’inzu agira ngo agaragaze ko rwamugwiriye mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso no kuyobya uburari.


Sedo w’Akagari ka Busanane, Mukasine Genereuse, uvuga ko hari hashize amezi atandatu umugore agejeje mu buyobozi bw’Akagari ikibazo cy’ubushoreke yakekaga ku mugabo we, ndetse ngo icyo gihe bwanabatumyeho bombi baraganirizwa.


Ati:

"Umugore yajyaga acyekera Umugabo we ingeso y’ubushoreke bigateza amakimbirane hagati yabo yombi. Icyakora sinajyaho ngo nemeze koko ko uwo mugabo yagiraga inshoreke kuko nta wigeze abimufatiramo, ariko umugore we yabumushinjaga."


Yakomeje agira ati:

"Byongeye kandi hari hashize nk’amezi atandatu aje kurega umugabo we mu buyobozi, yewe icyo gihe twabatumyeho mu kubaganiriza umugabo abihakana yivuye inyuma, biba ngombwa ko dusaba umudamu ko yakomeza gushakisha amakuru n’ibimenyetso bifatika twese dufatanyije; kugeza ubu nta yandi arenzeho twari twakabonye.”


Habumugisha Eliezel yahise afatwa hanatangizwa iperereza rigamije gusesengura icyihishe inyuma y’urupfu rw’umugore we, Uwineza Christine.

 

Comment / Reply From