Dark Mode
  • Thursday, 09 May 2024

Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’abagore na APRWVC yerekeje muri Tuniziya

Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’abagore na APRWVC yerekeje muri Tuniziya

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, Umukinnyi w’ikipe ya APR VC y’abagore akaba na kapiteni w’Ikipe y’igihugu ya Volleyball, Munezero Valentine, yerekeje mu gihugu cya Tunisia mu ikipe ye nshya ya Club Sportif Sfaxien Women Volleyball Club.


Ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2023 (Africa nations Women Championship 2023) cyabereye mu gihugu cya Kameruni (Cameroon), aho Munezero Valentine yabengutswe n’amakipe atandukanye yaba ku mugabane w’iburayi ndetse na Afurika, ariko aza kumvikana n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tuniziya ya Club Sportif Sfaxien WVC.


Munezero yari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR y’abagore, ndetse akaba amaze gutwarana na yo ibikombe bitandukanye byaba iby’imbere mu gihugu ndetse no hanze harimo na shampiyona yatwaye mu myaka 2 yikurikiranya (2021, 2022), ndetse yanahembwe nk’umukinnyi watatse (attack) imipira neza mu gikombe cya Afurika (Best Outside Hitter); ibi bikaba byaraje bikurikira ibindi bihembo bitandukanye yabonye muri iri rushanwa.


Uyu mukobwa kandi amaze gukina imikino yo ku rwego rw’Afurika y’amakipe (Club Championship) itandukanye ari kumwe n’ikipe ya APR WVC, aho we n’ikipe ye begukanye umwanya wa 6 mu mikino iheruka yabereye mu gihugu cya Tuniziya.


Amakuru agera kuri Kigali Today dukesha iyi nkuru, ni uko Munezero Valentine watangiye gukina Volleyball mu cyiciro cya mbere muri 2018 ubwo yari muri IPRC Kigali, akaza kuyivamo yerekeza muri APR WVC yari akirimo kugeza ubu, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa muri iyi kipe ya Club Sportif Sfaxien WVC.

 

Amwe mu mafoto ya Munezero mu bihe bitandukanye:

Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’abagore na APRWVC yerekeje muri Tuniziya
Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’abagore na APRWVC yerekeje muri Tuniziya
Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’abagore na APRWVC yerekeje muri Tuniziya
Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’abagore na APRWVC yerekeje muri Tuniziya
Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’abagore na APRWVC yerekeje muri Tuniziya

Comment / Reply From