Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Umuyobozi wa FMI agiye guhurira n’Abaminisitiri b’imari n’Abayobozi ba Banki nkuru muri EAC i Kigali

Umuyobozi wa FMI agiye guhurira n’Abaminisitiri b’imari n’Abayobozi ba Banki nkuru muri EAC i Kigali

Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari (Fond Monetaire International- FMI), Madamu Kristalina Ivanova Georgieva yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho byitezwe ko azanagirana ibiganiro n’Abaminisitiri b’imari n’Abayobozi ba banki nkuru z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

 

Kristalina Georgieva avuga ko yiteze kumva uko mu Rwanda no mu karere babona icyo ikigega ayobora cyarushaho gufasha cyane cyane mu kongera imbaraga mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

 

Asuye u Rwanda nyuma y’uko mu kwezi gushize ikigega FMI/IMF cyemeje inkunga ya miliyoni 319 z’amadorali y’Amerika($319,000,000) ku Rwanda, igamije kurwanya ihindagurika ry’ikirere no kwitegura ibyorezo, ni mu gihe yageze mu Rwanda yakirwa na Minisitiri w’imari, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yari avuye mu ruzinduko amazemo iminsi muri Zambia.

 

Ni inkunga yasabwe n’u Rwanda mu rwego rushya rwa FMI rwitwa Resilience and Sustainability Facility (RSF) kandi ni iya mbere RSF yari ihawe igihugu cy’Afurika, aho Leta y’u Rwanda ikunze gushimwa kuko ikoresha neza inkunga ihabwa n'amahanga ikazibyaza umusaruro ugaragara mu iterambere.

 

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko arimo mu Rwanda, Madamu Kristalina Georgieva, Abaminisitiri bashinzwe imari n’Abakuru ba Banki nkuru z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bagirana ikiganiro ku nkunga ku ihindagurika ry’ikirere.

 

Ni mu gihe kandi ibihugu bikennye binenga ibihugu bikize kudatanga ingurane ikwiriye mu guhangana n’ingaruka z’ibikorwa byabyo bihungabanya ikirere, na cyane ko izo ngaruka mbi zishegesha ibihugu bikennye.

 

Umuyobozi wa FMI agiye guhurira n’Abaminisitiri b’imari n’Abayobozi ba Banki nkuru muri EAC i Kigali

Comment / Reply From