Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Kicukiro: Abahoze ari abazunguzayi barasaba abakibikora guhumuka

Kicukiro: Abahoze ari abazunguzayi barasaba abakibikora guhumuka

Abahoze bacururiza mu muhanda bari bazwi nk’abazunguzayi mu Karere ka Kicukiro, barashimira ubuyobozi bwabubakiye amasoko ndetse bukaba bukomeje gukurikirana iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi bakorera muri ayo masoko.


Mu gushaka ibisubizo kuri iki kibazo cy’abacururiza ahatemewe bazwi nk’abazunguzayi, umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, wrangiye mu Karere ka Kicukiro hubatswe amasoko 13 kuri ubu akaba akorerwamo n’abahoze bacururiza mu muhanda bagera ku 1082.


Bamwe muri abo bacuruzi, bavuga ko bakiri mu mihanda ibicuruzwa byabo byashoboraga kumeneka nk’abacuruzaga imbuto n’imboga, kugongwa n’imodoka biruka, kugurisha ibijurano ndetse n’ingendo ndende; ibi byose ngo byashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, bagasaba abakiri mu muhanda kuhava bakegera ubuyobozi bukabafasha gucuruza mu buryo bugezweho.


Uwitwa Munganyinka ati:

 

“Nibahumuke bave mu buyobe, ubu meze neza ntawe ukinyirukankana, ndatekanye.”


Abinangira kujya mu masoko babiterwa n’iki? Ubuyobozi bubivugaho iki?


Bamwe mu bakiri mu mihanda, bavuga ko batayivamo kubera ko ariho babasha kubona amafaranga abatunga n’imiryango yabo kuko amasoko bashyiriweho ahenze kandi ko badacuruza ibitemewe, bakanavuga ko abashinzwe umutekano ubu babaye abanzi babo.


Umwe muri bo ati:

 

“Ntabwo ducuruza ibitemewe cyangwa ibiyobyabwenge, none twava mu muhanda tukajya he? Ko amasoko birirwa batubwira ko badushyiriyeho yigiriyemo abakire. Noneho hari ubwo bazana abanyerondo batatojwe, ugasanga bafashe umugore bamwambitse ubusa, twe biraturakaza cyane bigatuma abanyerondo tubafata nk’abanzi bacu.”


Ni mu gihe ariko ibyo kuvuga ko amasoko bashyiriweho ari ay’abakire atari byo, kuko ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko bikorwa bivuye mu nzego z’ibanze (Umudugudu n’Akagari), kandi bahabwa igihe gihagije bakora batishyuzwa byaba ubukode cyangwa imisoro.


Mukamasabo Donatha, umukozi w’Akarere ka Kicukiro ufite mu nshingano abahoze ari abazunguzayi, ati:

 

“Igisabwa ni uko nta hantu hafatika umuntu akorera kuko amasoko yashyiriweho kuvana abantu bakorera ahantu hatabereye ubucuruzi. Umuntu rero ajya mu buyobozi bumwegereye (Akagari)akagaragaza ko koko ahakorera, ubundi agahabwa umwanya kuri site imwe imwegereye muri 13 zihari; kuko bitabaye ibyo buri muntu akaza n’ab’imico mibi bose bakwiyita abazunguzayi.”


Yakomeje agira ati:

 

“Ntabwo basoreshwa ahubwo bahabwa amahugurwa atandukanye kugira ngo bakoreshe igishoro cyabo neza, bagakangurirwa kujya mu matsinda; kuko bahabwa amasezerano y’imyaka itatu kuko muri uyu myaka umuturage wafashijwe agakora neza akorera ahantu atishyura, mu byukuri yakabaye ajya mu isoko rigari akaba umucuruzi usanzwe ukodesha akanasora.”


Yavuze kandi ko abinangira kujya gukorera mu masoko ari ukumenyera nabi bakishyiramo ko kugenda bahura n’umuhisi n’umugenzi bagura ari byo bimwungura, ariko iyo aje mu bandi akigishwa, agahugurwa, agahabwa aho gukorera nta rwitazo yakabaye agira; kuko n’abitwaza igishoro gike iyo baje bakajya mu itsinda hari abantu babafasha kwiga imishinga mito ituma bagurizwa n’Umurenge SACCO bakiteza imbere.


Kugeza ubu umuntu wese ugaragaweho ikosa ryo gutembereza ibicuruzwa, gucururiza no kugurira mu nzira nyabagendwa, mu mpande zizengurutse isoko, mu nsisiro abantu batuyemo, ku mabaraza y’amaduka mu Mujyi wa Kigali, akurikiranwa agahanwa hakurikijwe amabwiriza y’inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali No 475/02.12.2022 yo ku wa 02 Ukuboza 2022, agamije gukumira ubucuruzi bw’ibintu mu buryo butemewe.

Kicukiro: Abahoze ari abazunguzayi barasaba abakibikora guhumuka
Kicukiro: Abahoze ari abazunguzayi barasaba abakibikora guhumuka
Kicukiro: Abahoze ari abazunguzayi barasaba abakibikora guhumuka
Kicukiro: Abahoze ari abazunguzayi barasaba abakibikora guhumuka

Comment / Reply From