Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Sobanukirwa na serivisi y’ibizamini by’isanomuzi ‘DNA’ itangwa na RFL

Sobanukirwa na serivisi y’ibizamini by’isanomuzi ‘DNA’ itangwa na RFL

Kenshi hakunze kumvikana impaka hagati y’abantu bamwe na bamwe bihakana abana babyaye, ndetse hakaba n’ababeshyera bamwe ko abana ari ababo; izi mpaka zikemurwa na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) binyuze muri serivisi itanga y’ibizamini by’isanomuzi ‘DNA’.


Ubusanzwe Deoxyribonucleic Acid (DNA) ni uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu akaba ari natwo tumuranga, aho muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory-RFL), DNA ikoreshwa mu kumenya uwakoze icyaha cyangwa amasano ari hagati y’abantu, igapimishwa mu buryo bubiri; ni ukuvuga hakenewe ubutabera cyangwa umuntu ku bushake bwe.


Mu butabera, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), ubushinjacyaha, inkiko yaba iza gisirikare cyangwa iza gisivili, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ndetse n’umushinga w’indangamuntu, bashobora gusaba ko hapimwa DNA y’umuntu; ariko RFL ikenera icyemezo cy’usaba guhabwa iyo serivisi cyatanzwe n’urwego runaka rubisaba.


DNA igaragaza isano iri hagati y’abantu ku kigero cya 99.99%, ibi bikaba bigaragaza ko ari ikimenyetso simusiga ku isano iri hagati y’abantu mu gihe bikenewe nko mu rukiko; ikaba irimo serivisi enye zirimo kureba isano iri hagati y’ababyeyi n’abana babo, kureba amasano ya kure, kureba ibintu byasigaye aho umuntu yaciye hose no kureba ibisigazwa by’abitabye Imana bigahuzwa n’amasano ya benewabo.


Aganira na Igihe, Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa, yavuze ko iyi serivisi bayitanga kandi ibisabwa byoroshye cyane, atanga urugero ku bantu babyaranye ariko umwe akaba atemera umwana ashaka ko hakorwa ikizamini mu rwego rwo guhinyuza cyangwa gushira amakenga.


Yagize ati:

“Abapimwa bose bagomba kuza kuri Laboratwari yaba umugabo, uwo babyaranye n’umwana bashaka gupimisha igihe ataruzuza imyaka y’ubukure(imyaka 18). Icyakora iyo umwana arengeje imyaka y’ubukure ashobora kuzana n’umubyeyi umwe ashaka kumenya isano bafitanye”.


Yakomeje avuga ko iyo umwe mu bapimwa ataruzuza imyaka y’ubukure, ari itegeko ko haba hari ababyeyi be bombi kandi bose bagapimwa keretse iyo umwe mu babyeyi ataboneka ku buryo bwa burundu, aho hagomba kuba hari umurera byemewe n’amategeko agatanga inyandiko ibyemeza, akanamusinyira ku nyandiko za Laboratwari, dore ko abapimwa buzuza inyandiko za Laboratwari kuri buri muntu upimwa, akemera ko agiye gupimwa ku bushake bwe nta mbaraga yashyizweho.


Ati:

“DNA ibitse amakuru menshi y’umuntu ari yo mpamvu kuyipima bisaba amategeko menshi abigenga. Ni yo mpamvu udashobora gufata umwana utarageza imyaka 18 ngo umwihererane bamupime”.


Lt Col. Dr. Karangwa avuga ko ibyangombwa biranga abapimwa bitwaza ari indangamuntu cyangwa pasiporo ku bantu bakuru, n’ icyemezo cy’amavuko ku bana bato gitangirwa ku Irembo, akanavuga ko bakira abantu bose bifuza gupimwa, ndetse n’aboherejwe n’ikigo runaka cyangwa urwego rw’ubuyobozi; aho icyo gihe abapimwa bitwaza ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa Laboratwari isobanura impamvu bifuza isuzuma, inatanga neza imyirondoro yabo.


Ni mu gihe kandi DNA ari ingenzi cyane ku bantu bitabye Imana bitunguranye cyangwa mu mpanuka, kuko kuyifatisha ikaba ibitse bifasha mu gihe havuka impaka nyakwigendera yarashyinguwe, bigafasha kwirinda kuzasubira mu mva y’uwitabye Imana kuko byahenda kurushaho bapfundura imva no kongera kuyipfundikira, ndetse n’ibindi byagiye bigaragara ko ibyo bihe byongera gusubiza abantu inyuma mu marangamutima.


RFL ntiyakira ibimenyetso (samples) biturutse cyangwa byafatiwe hanze ya Laboratwari haba mu rugo cyangwa ahandi hose, keretse iyo byafashwe n’umuhanga wabiherewe uburenganzira n’iyi Laboratwari.


Kugeza ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha DNA ku buryo butihutirwa ni 89,010Frw, aho ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi iyo yabaye myinshi, mu gihe iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24 ku muntu umwe ari 142,645Frw; ariko nta bwishingizi bukoreshwa mu gukoresha ibi bizamini.


RFL yaje ari igusubizo kuko u Rwanda rwari rusanzwe rwohereza ibizamini bigera kuri 800 buri mwaka mu Budage, aho nibura ikizamini cya DNA cyatwaraga hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, bikamarayo nibura amezi atatu kugira ngo bigaruke mu Rwanda; ni mu gihe kandi kugeza ubu buri mwaka abantu barenga 200 bahabwa serivisi yo gupima ibizamini by’isanomuzi ‘DNA’ barimo abo mu Rwanda no mu bindi bihugu 13.


Ni mu gihe kandi uretse gupima DNA, RFL inatanga izindi serivisi zirimo gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi n’amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no gusuzuma ibihumanya.

 

Sobanukirwa na serivisi y’ibizamini by’isanomuzi ‘DNA’ itangwa na RFL

Comment / Reply From