Dark Mode
  • Thursday, 02 May 2024

Rwanda: Umusaruro mbumbe wazamutse bwikube kabiri ugereranije n’umwaka ushize w’Imari

Rwanda: Umusaruro mbumbe wazamutse bwikube kabiri ugereranije n’umwaka ushize w’Imari

Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, Banki nkuru y’u Rwanda(BNR) yatangaje ko umusaruro mbumbe (Real GDP) w’u Rwanda wazamutse ku kigero cy’u 8.9% mu mwaka wa 2021/2022, mu gihe mu mwaka wa 2020/2021 wari kuri 4.4%.


Nk’uko BNR yabigaragaje muri iri zamuka ry’umusaruro mbumbe uzwi nka (Real GDP, urwego rwa Serivise (Service Sector) ruza imbere aho rwinjije umusaruro ungana na 12.2% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dusoje bivuye kuri 2.2% mu mwaka wawubanjirije; aho ngo impamvu y’izamuka ry’uyu musaruro ahanini byatewe n’izamuka ry’umusaruro uva mu bukerarugendo n’ibindi bijyanye nabyo.


Urundi rwego rwa kabiri rwazamutse ni urwego rw’ubucuruzi (Trade services) aho rwinjije umusaruro ungana na 11.8% bivuye kuri 1.2% mu mwaka wawubanjirije, urwego rwa gatatu rukaba ari urwego rw’inganda, aho rwinjije umusaruro ungana na 9.0% bivuye kuri 8.9%, mu gihe urwego rwa nyuma ari narwo rwasubiye inyuma ari urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi aho rwinjije umusaruro mbumbe wa 4.0% uvuye kuri 4.9%, bivuze ko uru rwego rwagabanutseho 0.9%.


BNR ivuga ko gusubira inyuma k’uru rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi byatewe n’ikirere kitagenze neza, dore ko nk’uko n’abaturage babivuga hirya no hino mugihugu imvura yabaye nke naho ibonetse ikaboneka ari nyinshi cyane ikangiza umusaruro w’ubuhinzi.


BNR yatangaje ko iri zamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu watewe cyane cyane n’ifungurwa ry’ibikorwa bitandukanye nyuma yo gukurwaho kwa Guma mu rugo n’izindi ngamba zo kwirinda Covid-19, aho n’inkingo zabonetse zigakwirakwizwa hose, bityo icyorezo kikagabanya ubukana, ubuzima bugakomeza nk’uko byari bisanzwe.


Umusaruro mbumbe w’igihugu ni igiteranyo cy’ibikorwa byose byinjiza amafaranga biba byarinjijwe n’abanyagihugu mu gihe cy’umwaka, ukaba ubarwa hateranyijwe umusaruro wavuye mu buhinzi, uwavuye mu nganda, ndetse n’umusaruro wavuye muri serivisi.

 

Comment / Reply From