Dark Mode
  • Saturday, 04 May 2024

Rwanda: Ingengo y’imari yikubye kabiri mu myaka irindwi ishize; kubera iki?

Rwanda: Ingengo y’imari yikubye kabiri mu myaka irindwi ishize; kubera iki?

Kuri uyu Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko mu myaka irindwi ishize ubukungu bw’u Rwanda bwateye imbere ku mpuzandengo ya 6.9%, imisoro yakusanywaga yikuba kabiri, ibyagejeje ku izamuka ry’ingengo y’imari u Rwanda rukoresha yikubye kabiri.


Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho ubwo hatangizwaga inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, ubwo yagaragazaga ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), kuva mu 2017-2024, hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye.


Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangaje ko mu ibikorwa byose Perezida Kagame yari yemereye Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu mu 2017, byinshi byagezweho ndetse na bike bisigaye bikaba biri kugenda bigera ku musozo.


Yavuze ko muri iyi myaka irindwi ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 6.9%, uretse mu 2020 aho icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukungu mu Isi muri rusange, bituma ubukungu bw’u Rwanda bumanuka bugera munsi ya zeru, ni ukuvuga -3.4%.


Minisitiri Dr Ngirente yatangaje ko kimwe mu byatumye ingengo y’imari yiyongera harimo n’imisoro igihugu cyinjiza yikubye kabiri mu myaka irindwi ishize.


Ati:

“Mu myaka irindwi ishize, imisoro twinjiza yikubye inshuro ebyiri ku buryo urwo ruhare rwayo mu bukungu bw’igihugu rwagaragaye bituma n’ingengo y’imari y’igihugu cyacu uvuye mu 2017 kugeza uyu munsi yikubye inshuro ebyiri. Uko kwiyongera kw’ingengo y’imari kujyana n’ibikorwa Guverinoma ikorera Abanyarwanda kandi byagiye byigaragaza, kuko kwinjiza amafaranga ni kimwe ariko no kuyakoresha ni ikindi.”


Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’ibiciro bihanitse ku masoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda yashoye amafaranga muri gahunda ya nkunganire ku kiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire, no mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.


Ati:

“Hagamijwe kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange, mu Mujyi wa Kigali havuguruwe imicungire y’uburyo bwo gutwara abagenzi, hanongerwa umubare w’imodoka nini zitwara abantu muri uyu mujyi.”


Yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashije abikorera kugura bisi nini 200 zamaze kwishyurwa, ndetse 100 muri zo zamaze kugera mu Rwanda ndetse ziri gutwara abantu, aho zagabanyije umuzigo abagenzi bagiraga wo gutegereza bisi umwanya munini; mu gihe muri rusange imodoka zizagurwa ni 340.


Ati:

“Izindi 100 zizaza muri Gashyantare, nyuma hari izindi zigera ku 140 zizaza mu minsi ya vuba na zo. Iyo gahunda yo kongera imodoka no kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi irakomeje no mu bindi bice by’igihugu, izakomeza no mu Ntara.”


Mu bindi byakozwe harimo imihanda yubatswe, hegitari 1.147.434 zatunganyijweho amaterasi y’indinganire, ingo zirenga miliyoni 1.5 zahawe amashyanyarazi, ibitaro bitandatu bishya byubatswe mu Turere hirya no hino, ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 36, inganda n’ibindi bifasha mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.


Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko mu byerekeye ubuhinzi, Guverinoma yesheje umuhigo wo kwihaza ku mbuto z’indobanure ku buryo guhera mu mwaka wa 2021 nta mbuto zongeye gutumizwa mu mahanga, ubu zose zitunganyirizwa mu Rwanda, anagaragaza ko ibikorwa byo kwita ku matungo no kubaka ibikorwa remezo by’ubworozi byagize uruhare mu kongera umukamo w’amata, uva kuri litiro zisaga ibihumbi 700 muri 2017 ugera kuri litiro zirenga miliyoni ku mwaka.


Ni mu gihe Ingengo y’imari ya 2017/18 yanganaga na miliyari 2,094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, aho amafaranga ava imbere mu gihugu ndetse n’inguzanyo yari miliyari 1,738.2 bingana na 83%, naho Ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 ari miliyari 5,030.1Frw, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2,956.1Frw, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.


Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, iteranye mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 30 rumaze ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.


Ni inama ihuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’abanyarwanda igaterana rimwe mu mwaka, ikitabirwa n’abaturage bahagarariye abandi bari hirya no hino mu gihugu ndetse n’abari mu mahanga; ni mu gihe imyanzuro y’lnama y’Umushyikirano ya 18 iheruka yashyizwe mu bikorwa ku mpuzandengo ya 91%.

 

Comment / Reply From