Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Ibura rikabije ry’ibiribwa ryugarije 40% by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ibura rikabije ry’ibiribwa ryugarije 40% by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku biribwa (Programme Alimentaire Mondiale-PAM) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buhinzi (Food and Agriculture Organization-FAO), yagaragaje ko 40% by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bugarijwe n’inzara, aho hari n'aho yabaye karande.


Iyi miryango yagaragaje ko nibura abaturage miliyoni 40 muri icyo gihugu gituwe n’abasaga miliyoni 100, bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa rikabije ku buryo bakenewe ubutabazi bw’umuryango mpuzamahanga; aho muri abo bakeneye ubutabazi, FAO na PAM bagaragaje ko abasaga miliyoni 16 bikabije cyane kuko bafite inzara yabaye karande.


Mu duce dusaga 90 twakorewemo igenzura, umurwa mukuru Kinshasa utuwe n’abagera kuri miliyoni 12 niwo wonyine ugaragazwa nk’ugerageza n’ubwo naho bidahagaze neza.


Zimwe mu mpamvu zatanzwe kuri iyi nzara ni ibibazo by’umutekano byiganje mu Burasirazuba bw’igihugu, indwara z’ibyorezo ndetse no gusubiranamo, mu gihe mu bindi byagaragajwe harimo n’izamuka rikabije ry’ibiciro kurusha ubushobozi bwo guhaha bw’abaturage.

 

Comment / Reply From