Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Rubavu: Ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu hagiye kubera igitaramo cy’abambaye imyeru

Rubavu: Ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu hagiye kubera igitaramo cy’abambaye imyeru

Ku wa Gatanu tariki 04 no ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023, Karisimbi Events yateguye ibirori yise ‘Karisimbi Summer White Party 2023’, biteganijwe kuzabera mu Karere ka Rubavu, mu mahumbezi y’inkengero (ku mucanga) z’ikiyaga cya Kivu.


Ni ibirori by’iminsi ibiri biteganijwe kuzabera muri Kivu Park Hotel, ubundi nyuma yabyo ibizwi nka After Party bibere muri El Classico ahazwi cyane nko kwa West.


Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yabwiye Umusarenews ko kuri iyi nshuro bashatse kwegereza ibi birori abatuye mu Ntara, by’umwihariko abanya-Rubavu, nk’ahantu abantu bakunda ibirori baba baherereye, na cyane ko iyo ari mu mpera z'icyumweru n'abavuye hirya no hino baba bahasohokeye.


Ati:

 

“Kuri iyi nshuro ni i Rubavu, ni umwihariko ko ‘Karisimbi Summer White Party’ igiye mu Ntara, kandi rwose abazitabira bazaryoherwa n’umuziki bidagadure, baryoherwe n’ubuzima.”


Mugisha yakomeje avuga ko kwitabira ibi birori nabyo bihendutse cyane, kuko abazaturuka i Kigali bashyiriweho uburyo buzabafasha; aho umuntu umwe azishyura ibihumbi 40 Frw, mu gihe babiri (ibizwi nka couple) bazishyura ibihumbi 60 Frw, aya mafaranga akaba akubiyemo itike y’urugendo, ifunguro ryo ku manywa, gutemberezwa mu bwato mu kiyaga cya Kivu ndetse no kujya kwimara amavunane mu mashyuza.


Ni mu gihe kandi abatuye muri Rubavu n’abandi bazaba bariyo nabo batekerejweho, aho umuntu azishyura 5000 Frw ku muryango, ubundi yitabire ‘Karisimbi Summer White Party 2023’ nta nkomyi; aho bose (abaturutse i Kigali n'abazaba bari i Rubavu) bazashimishwa n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo nka DJ One, Tasha The DJ na Selekta Daddy.


‘Karisimbi Summer White Party’ igiye kuba ku nshuro ya kabiri, dore ko ku nshuro ya mbere yabaye mu Ukuboza (12) umwaka ushize wa 2022, aho yari yahujwe na ‘Karisimbi Entertainment Awards’, igikorwa nacyo gisanzwe gitegurwa na Karisimbi Events.

 

Comment / Reply From