Dark Mode
  • Sunday, 05 May 2024

Pasiteri Adeleke yahondaguwe n’abakirisitu be kubera amaturo

Pasiteri Adeleke yahondaguwe n’abakirisitu be kubera amaturo

Abakirisitu b’itorero ry’Ababatisita bibasiye Pasiteri wabo baramuhondagura bikomeye, nyuma yo kumenya ko uwo mukozi w’Imana yaguriye umugore we imodoka ihenze akoresheje amaturo batuye mu rusengero.


Ubusanzwe Pasiteri Johnson Adeleke, ni umuvugabutumwa akaba n’umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Nigeriya, ariko usanzwe akorera umurimo we mu gihugu cya Afrika y’Epfo.


Biravugwa ko amerewe nabi nyuma y’aho yibasiwe na bamwe mu bakirisitu b’itorero rye, aho bamuhondaguye bikomeye nyuma y’aho bamenye ko yakoresheje umutungo uva mu maturo y’abayoboke be, maze akayaguriramo imodoka ihenze umugore we.


Amakuru avuga ko Pasitoro Adeleke yihaye uburenganzira bwo kujya kuri konti y’itorero yabaga muri imwe mu ma banki akomeye muri Afrika yepfo, maze akura amafaranga yose yari ariho ayaguramo imodoka izajya igendamo umugore we.


Polisi ya Afrika yepfo ivuga ko gukubitwa kwa Pasiteri Johnson Adeleke byabaye ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, ubwo bamwe mu bakirisitu bariye karungu batega umushumba wabo ubwo yari aje gutangiza amateraniro yo ku cyumweru nk’ibisanzwe.


Nyuma yo guhandagurwa bikomeye, uyu mupasiteri yaje gutabarwa na bamwe mu bari baje gusenga, mu gihe Polisi yakomeje ivuga ko babiri mu bamukubise bamaze gutabwa muri yombi, naho Pasiteri we Johnson Adeleke ari mu bitaro aho ari gukurikiranwa n’abaganga.

 

Comment / Reply From