Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Kigali: Ibibanza 24.444 birimo inzu zigera ku bihumbi 27 byashyira ubuzima mu kaga bigiye kuba amateka

Kigali: Ibibanza 24.444 birimo inzu zigera ku bihumbi 27 byashyira ubuzima mu kaga bigiye kuba amateka

By Charles Ndushabandi

 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kugeza muri Mata 2024 nta muntu uzaba akibarurwa mu batuye mu manegeka mu Mirenge ya Muhima, Gitega, Rwezamenyo na Kimisagara, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kuvugurura aho abantu batuye, ahabaruwe ibibanza 24.444 birimo inzu zigera ku bihumbi 27.


Imiturire y’iyi Mirenge yiganjemo aho Umujyi wa Kigali wamaze kwemeza ko hashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, ugasaba abahatuye kwimuka.


Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Solange Muhirwa, aherutse gutangariza RBA ko hari gukorwa umushinga wo kuvugurura uburyo bw’imiturire ahantu hatandukanye, ku buryo hadakomeza kwitwa amanegeka.


Yavuze kandi ko hari gutunganywa ruhurura zose n’ibindi bikorwa remezo abaturage bakenera, ndetse na bo bakavugurura inyubako zabo ku buryo aho bizakorwa hazaba hatagishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.


Ati:

 

"Nko mu Biryogo mubona ko twashyizemo ibikorwaremezo by’ibanze n’abaturage bagatangira kuvugurura inzu zabo, ubu ruhurura zimeze neza, nta kibazo kigihari na kariya gace kose nta muntu tukibarira mu manegeka."


Muhirwa yavuze ko hazakomeza no kubakwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abantu benshi hakoreshejwe ubutaka buto, aho yatanze urugero ku mushinga wiswe ‘Mpazi’ wo gutuza neza abava mu kajagari mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, ahamaze gutuzwa neza imiryango 110 ku butaka bwari butuweho n’imiryango 30 gusa.


Yakomeje avuga ko umushinga nk’uwo Umujyi wa Kigali watangiye kuwukora mu Mirenge ya Gitega, Rwezamenyo, Muhima na Kimisagara, bakaba bateganya ko hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata umwaka utaha wa 2024 uzaba urangiye, bityo muri ibyo bice byose nta muntu bazaba bakibarura mu bantu batuye mu manegeka.


Imibare y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko ibibanza 24.444 biri mu Mirenge 35 igize uyu Mujyi birimo inzu zigera ku bihumbi 27, ari byo bigaragara ko abazituramo baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga; ni ukuvuga ugendeye kuri za ruhurura zihari, ari ahantu hadashobora kugerwa mu buryo bw’ubutabazi; ni mu gihe mu mwaka wa 2016, mu Mujyi wa Kigali habarurwaga imiryango ibihumbi 34 yari ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga.

 

Comment / Reply From