Dark Mode
  • Wednesday, 08 May 2024

Imihigo ni yose hagati ya Muhura FC na Dior Market FC zigiye gucakirana!

Imihigo ni yose hagati ya Muhura FC na Dior Market FC zigiye gucakirana!

Mu gihe ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023 hategerejwe hagati ya Dior Market FC izaba yakiriye Muhura FC, imihigo ni yose hagati y’aya makipe yombi y’umupira w’amaguru.


Ni umukino wa gicuti biteganijwe ko uzabera kuri Stade Umumena i Nyamirambo, aho ari mu rwego rwo gusabana kuri aya makipe yombi agitangira kwisuganya, na cyane ko intego yayo ari uko ashobora kujya mu byiciro byabigize umwuga mu myaka izaza.


Perezida wa Muhura FC, Bwana Rwigamba Jules, avuga ko uyu mukino wawiteguye neza, kandi yizeye ko bazatsinda Dior Market FC.


Ati:

 

“Twebwe twariteguye ku bushobozi bwacu, ubu dukora imyitozo buri munsi kandi tumeze neza, nizeye ko tuzatahana intsinzi. Dior turayiteguye pe!”


Rwigamba yakomeje avuga ko intego yabo ari ugukora siporo bagasabana, bagakundana bagakunda n’igihugu, ndetse bakanagira ubuzima bwiza; aho bafite ikipe y’abakuru kandi gahunda ari uguhera mu bana batarengeje imyaka 19, bagakomeza bazamuka kandi bikaba ibintu bikomeza bitazarangira; anavuga ko yanabonye FERWAFA ihamagarira amakipe kwiyandikisha mu cyiciro cya gatatu, gusa ngo ubu baracyiyubakaariko nabo babiteganya.


Ni mu gihe Bwana Turatsinze Fred uyobora Dior Market FC na Kapiteni wayo Niyongira Jean Dos Santos, bavuga ko nabo bavuga ko biteguye neza Muhura FC, kandi ko bagomba kwitwara neza n’ubwo ari amakipe agiye guhura bwa mbere, bivuze ko adasanzwe aziranye cyane.


Turatsinze ati:

 

“Twiteguye neza nk’abantu basanzwe bahujwe no gukina umupira w’amaguru, nk’umukino mwiza uhuza abantu; gusa twizeye ko tuzitwara neza kuri Muhura FC, ndetse n’andi makipe tuzatumira tugakina.”


Ikipe ya Muhura FC yashinzwe muri Kanama umwaka ushize wa 2022, ikaba yarashinzwe n’abatuye mu Murenge wa Muhura w’Akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, ikaba isaba abafatanyabikorwa batandukanye baba abakomoka muri uyu Murenge n'abahize baba hirya no hino haba imbere mu gihugu no hanze yacyo kuyiba hafi; mu gihe Dior Market FC yashinzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 n’abacuruzi bishyize hamwe bakorera mu isoko rya Kimisagara, bagamije guhuriza hamwe bagasabana.

Imihigo ni yose hagati ya Muhura FC na Dior Market FC zigiye gucakirana!
Imihigo ni yose hagati ya Muhura FC na Dior Market FC zigiye gucakirana!

Comment / Reply From