Dark Mode
  • Thursday, 02 May 2024

Gicumbi: Bane bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 300 Frw batawe muri yombi

Gicumbi: Bane bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 300 Frw batawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi abantu bane barimo abayobozi, abahoze bayobora n’abafite aho bahuriye na Koperative IAKIB itunganya amata n’ibiyakomokaho, ikorera mu Karere ka Gicumbi, aho bakekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo.


Abatawe muri yombi barimo Umucungamari Ahishakiye Valens, Hakizimana Pierre Celestin wahoze ari umuyobozi w’iyi Koperative, Ntazinda Eugene na Cyuzuzo Patient bari abahuzabikorwa b'ikusanyirizo ry'amata, bose ko ari bane bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi guhera kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


Bakurikiranyweho ibyaha bitatu byo kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Aganira na Igihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati:

"Aba bafunzwe bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, aho banyereje umutungo wa Koperative IAKIB urenga miliyoni 300 Frw. Ibi byaha babikoreye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Gihembe, Umudugudu wa Gitaba, aho iyi Cooperative ikorera."


Yakomeje avuga ko RIB ishimira abakomeje gutanga amakuru, kugira ngo abanyereza umutungo wa rubanda bagezwe mu butabera nk’uko amategeko abiteganya, anasaba abantu bose bafite gucunga umutungo mu nshingano zabo, ko bakwiye kujya bakurikiza ibyo amategeko ateganya, kuko ibihano biremereye k’uzagaragarwaho icyaha cyo kunyereza umutungo; dore ko ngo ibi byaha bikwiye kwirindwa kuko bihanwa nk’ibyaha bya ruswa, bidasaza.


Ibyaha bakurikiranweho bihanwa n’ingingo ya 10, 12 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, n’Ingingo ya 163 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta, ziteganya igifungo kiri hagati y’umwaka 1 kugera ku myaka 10 n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 Frw kugera kuri miliyoni 5 Frw.

 

Gicumbi: Bane bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 300 Frw batawe muri yombi

Comment / Reply From