Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Gatsibo: Kwizihiza umunsi w’Intwari byahuriranye n’ubukangurambaga butandukanye

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, mu Karere ka Gatsibo hizihijwe umunsi w’Intwari z’igihugu, hatangizwa ubukangurambaga bwo kwishyura mitiweli na Ejo heza, hasinywa imihigo y'ubutwari 2022-2023, hanasozwa imikino y’Umurenge Kagame cup.

Ni ibikorwa byanitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana ari kumwe n’abagize Inama Njyanama y'Akarere, inzego z'Umutekano, Abafatanyabikorwa n’abaturage, aho uyu munsi w'Intwari wari ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu’.

Mu kwizihiza umunsi w'Intwari, mu Karere ka Gatsibo kandi hatangijwe ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza bushingiye ku isibo, aho uwitwa Niyibizi Emmanuel wo mu Karere ka Gakenke yasangije abitabiriye uyu munsi ubunararibonye bafite mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza n'ubwizigame bw'igihe kirekire bwa Ejo heza hifashishijwe amatsinda.

Uyu munsi kandi hasinywe imihigo y'ubutwari 2022-2023 yo gukura abaturage mu bukene no gukorera mu bibina by'ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza, mu gihe Umufatanyabikorwa w’Akarere (World Vision)yashyikirije moto 2 abakozi b'Akarere barimo ushinzwe kurinda no kurengera umwana hamwe n'ushinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko, zizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Richard Gasana yagaragaje bimwe mu bikorwa byagezweho mu cyumweru cy'ibikorwa by'ubutwari birimo kuremera abaturage batishoboye inka 15 n'amazu 16, ndetse n'urugendoshuri rw'abayobozi b'ibigo by'amashuri basuye umuhora w'urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni mu gihe CG Emmanuel Gasana uyobora Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kurangwa n'ibikorwa by'ubutwari barinda ibyagezweho, kugira imigambi no gukorera ku mihigo n'ibipimo bifatika nyuma bakanagenzura ibyavuyemo.

Ku gicamunsi, Guverineri CG Emmanuel Gasana yatangije umukino wa nyuma mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup wahuje amakipe y'abahungu ya Ngarama na Rugarama kuri Sitade Kwibohora mu Murenge wa Kiziguro.

Mu bagabo, ikipe y’Umurenge wa Ngarama yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe y'Umurenge wa Rugarama kuri Penaliti 5-4, kuko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2, naho mu bagore ikipe y’Umurenge wa Murambi yegukana igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Rugarama ibitego bibiri ku busa.

Amafoto yaranze uyu munsi w'Intwari z'igihugu i Gatsibo:

Comment / Reply From