Dark Mode
  • Thursday, 02 May 2024

Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro

Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abaturage gufata neza umusaruro w’ibigori babonye mu gihembwe cy’ihinga cya A, bakirinda abamamyi b’imyaka bifuza kugura ku giciro gito gitandukanye n’icyo Leta yashyizeho, bukanabagira inama yo kwirinda kuvogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro, aho ibihano bitegereje abazabirengaho.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe ku wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023 mu nteko z’abaturage zabereye mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, aho ku rwego rw’Akarere yabereye mu Murenge wa Rwimbogo, mu Kagari ka Rwikiniro.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) iherutse gutangaza ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori ari amafaranga magana atatu makumyabiri n’atatu (323 Frw) ku bigori bihunguye, naho ibigori bidahunguye ari magana atatu n’icyenda (309 Frw) ku kilo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, yasabye abaturage kwirinda kugurisha umusaruro w’ibigori bejeje mu gihembwe cy’ihinga cya ‘’A’’ ku giciro gito ahubwo ko bakwiye guhera ku cyo Leta yashyizeho.

Ni mu gihe mu bundi butumwa bwatanzwe, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, SSP Aphrodis Gashumba, yakanguriye abaturage kwicungira umutekano barara irondo, birinda amakimbirane yo mu muryango, ndetse bakanakoresha neza umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Abaturage kandi bihanangirijwe kuvogera ikigo cya Gisirikari cya Gabiro, aho bajya kuragiramo amatungo yabo, gutwika amakara, gusenya inkwi no gucukura amabuye y’agaciro; Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gatsibo, Major Antoine Bayingana ababwira ko iyo bavogereye iki kigo bibangamira ibikorwa bihakorerwa bigamije kubungabunga umutekano w’abaturage.

Meya Gasana nawe yunzemo agira ati:

‘’Nta muturage wemerewe kujya mu kigo cya gisirikari cya Gabiro, iyo ugiyeyo uba ubangamiye umutekano n’ibikorwa bihakorerwa’’.

Yakomeje abibusa ko umuturage ufatiwe mu kigo hari ibihano byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere bihita bimuhana.
Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yemeje ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, nyirazo azajya acibwa amande angana n’ibihumbi 200 Frw kuri buri nka imwe, mu gihe iyo umuturage atishyuye amande inka ze zitezwa cyamunara hakavamo ibihumbi 200 Frw kuri buri nka, ayasigaye agahabwa nyirazo.

Ni mu gihe kandi mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’inyamaswa nk’uburenge, inka zifatiwe mu kigo cya Gabiro ntizisubizwa mu bworozi, ahubwo zijyanwa mu ibagiro nyuma yo kwishyura amande, aho umuturage aherekezwa kugeza zigeze mu ibagiro i Kigali.

Amwe mu mafoto yaranze iyi nteko:

Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda abamamyi no kuvogera ikigo cya Gabiro

Comment / Reply From