Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Dr Iyamuremye wari Perezida wa Sena yeguye kuri uwo mwanya

Dr Iyamuremye wari Perezida wa Sena yeguye kuri uwo mwanya

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022, nibwo hasakaye amakuru ko Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye kuri uwo mwanya, aho yavuze ko ari ukubera uburwayi.


Mu ibaruwa Dr Iyamuremye yandikiye Visi Perezida wa Sena, yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubusenateri n’uwa Perezida wa Sena, kubera uburwayi, ashimira Perezida Kagame icyizere ntagereranywa atahwemye kumugaragariza, dore ko yagiye akora mu nzego zitandukanye nkuru z'igihugu.


Dr. Iyamuremye w’imyaka 76 y’amavuko yatorewe kuyobora Sena mu Ukwakira 2019, ku majwi 25 mu nteko y’abatora yari igizwe n’abasenateri 26, mu gihe uwo bahatanaga Kalimba Zephyrin we yabonye ijwi rimwe; ni mu gihe abaye uwa kabiri wo mu ishyaka PSD weguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena, nyuma ya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene na we wigeze kwegura, ku mpamvu ze bwite.


Dr Iyamuremye Augustin ni impuguke mu buvuzi bw’amatungo, akaba yaragiye akora imirimo itandukanye muri leta, harimo no kuba yarigeze kuba senateri.


Kuva mu mwaka w’1977 kugera mu mwaka w’1984 yari umuyobozi wa Laboratoire ya Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe kuva mu Ukuboza 1990 kugera mu mwaka w’1992 yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gitarama.


Dr Iyamuremye kandi kuva muri Kamena mu mwaka w’1992 kugera muri Mata 1994 yabaye umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, naho kuva muri Nyakanya 1994 kugera mu 1998 yabaye Minisitiri w’ubuhinzi, akaza kuva muri iyi Minisiteri yerekeza muri Minisiteri y’itangazamakuru yayoboye kugera mu 1999.


Guhera muri Nyakanga 1999 kugera muri Werurwe 2000, Dr Iyamuremye yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, naho kuva mu 2001 kugera muri 2003 yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yavuye mu 2015 ajya kuyobora Urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’inararibonye.


Ni mu gihe umwanya yeguyeho wa Perezida wa Sena y’u Rwanda, yari awumazeho imyaka itatu, kuko yawugezemo mu 2019 asimbuye Bernard Makuza wari uri kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2014, akavaho kubera ko manda ze zari zirangiye.


Dr.Iyamuremye wanabaye umwarimu muri kaminuza yabaye umunyapolitiki wamenyekanye cyane mu ishyaka PSD, ndetse mu 2017 nk’umwe mu bayobozi bayo atangaza ko iri shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017.

Comment / Reply From