Dark Mode
  • Friday, 17 May 2024

Binyuze muri BNR, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 20 Frw

Binyuze muri BNR, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 20 Frw

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yongeye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw, izi mpapuro zikaba zizamara imyaka 10.


Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu; aho bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.


Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.


Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, BNR yatangaje ko izi mpapuro mpeshwamwenda zashyizwe ku isoko kugira ngo haboneke amafaranga yo gushora mu mishinga y’ibikorwaremezo ndetse no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane; aho kwitabira kugura izo mpapuro bizatangira ku wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, bikazarangira ku wa 21 Kamena 2023.


BNR yahamagariye abashoramari kuzuza ibisabwa mu gihe cyagenwe bakaba barimo abantu ku giti cyabo b’imbere mu gihugu n’ibigo by’ishoramari byaba ibyo mu gihugu n’ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.


Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008, aho byagaragaye ko abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ari ibigo by’imari, iby’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, na bo batangiye kwitabira iri soko cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe hasobanurwa akamaro kazo, bwatangiye mu 2014.


Ni mu gihe kandi Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere.

 

Comment / Reply From