Dark Mode
  • Tuesday, 19 March 2024

RNGOF na ASOFERWA bagaragaje ibyiciro byihariye byibasirwa na Malariya

RNGOF na ASOFERWA bagaragaje ibyiciro byihariye byibasirwa na Malariya

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango itari iya Leta irwanya SIDA, Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion-RNGOF) n’umuryango ASOFERWA, bwagaragaje ibyiciro byihariye bikwiriye kwitabwaho mu rwego rwo kurandura burundu Malariya n’ubwo yagabanutse bigaragara.


Ni ubushakashatsi bwakozwe hibandwa ku byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kurumwa n’umubu utera Malariya, aho RNGOF yakoze ku byiciro byoroshye kugeraho(easy to reach groups) nk’abanyeshuri bacumbikirwa mu bigo, abakora kwa muganga, muri za hoteli, mu birombe by’amabuye y’agaciro, uburobyi, abahinga mu bishanga, abashinzwe umutekano, ndetse n’abagororwa.


Naho ASOFERWA ikora ku bantu bigoye kubageraho (hard to reach groups) barimo abamotari, abanyonzi, abakora uburaya, abatwara amakamyo, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abafite ubumuga; aho bwakorewe mu gihugu cyose harebwa ibibazo bafite, aho babasanga babakeneye, ndetse n’icyo bo bakeneye muri gahunda yo kwirinda no kwivuza Malariya.


Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RNGOF, Kabanyana Nooliet, avuga ko bashingiye ku bushakashatsi bwari bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC) bashaka kugaragaza impamvu Malariya itarandurwa burundu, no gufata ingamba zo kuyirandura.


Ati:

 

“Twashingiye ku bushakashatsi bwari bwarakozwe na RBC kugira ngo hagaragare aho ikibazo kiri kugira ngo Malariya iranduke burundu, tureba ni bande tutageraho n’ubury tubikoramo niba ari uburyo bwiza. Ni nayo mpamvu twakoze ku byiciro byihariye kugira ngo tunamenye icyo bakeneye kugira ngo birinde kandi bivuze Malariya."


Yakomeje avuga ko byagaragaye ko ibi byiciro byihariye usanga bidafite ubumenyi buhagije ku ndwara ya Malariya haba kuyirinda, ibimenyetso byayo ndetse n’uwakenera kuyivuga ko yakwegera abajyanama b’ubuzima, kimwe no kubona imfashanyigisho zijyanye n’aho akorera kuko baba badakeneye uburyo bumwe, ahubwo biterwa n’akazi bakora; ni mu gihe kandi yanavuze ko ubu byorshye gukora ubuvugizi kuko bamenye ibibazo bafite, bityo gahunda yiswe ‘#Kurandura Malariya bihera kuri njye’ ikaba ishoboka cyane.


Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya, akaba ashinzwe ubwirinzi,Habanabakize Epaphrodite, avuga ko kuba ubu bushakashatsi bwaragaragaje aho ibi byiciro byihariye biherereye n’ibyo bakeneye, hagiye kurebwa icyo bakora ndetse n’icyo bakwikorera.


Ati:

 

“Byadufashije kumenya aho bari, niba serivisi dusanzwe dutange zibageraho ndetse niba hari ibyo bakeneye byihariye bakorerwa. Ubu twamenye aho bari tugendeye ku murenge, twabonye ko hari byinshi bakeneye cyane cyane ubukangurambaga kuko bafite ubumenyi buke. Ariko nanone serivisi dutanga hari icyo zabafasha, nk’urugero umupolisi cyangwa umusirikare umuhaye inzitiramubu yayambara ari mu kazi ka nijoro? Dukeneye kureba ubundi buryo bwo kumufasha igihe atari mu nzitiramubu.”


Yakomeje avuga ko kurwanya Malariya bigomba guhera ku muntu ku giti cye, aho ashobora kuba abura ubumenyi atazi ko afite ibyago byinshi byo kwandura wabimwigisha akabimenya, akamenya ko hari amavuta yo kwisiga arinda imibu, ko yakwambara imyenda miremire n’uturindantoki akirinda imibu n’ubundi buryo butandukanye; ubu rero hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo iyo miti bisiga niba iboneka ikabegera, uko igiciro gihagaze ku buryo umuturage yayibona.


Raporo y’umwaka ushize wa 2022, yagaragazaga ko uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Kamonyi na Bugesera, mu gihe mu mezi atatu ashize Gasabo ariyo iza ku isonga; ni mu gihe ibipimo byo mu myaka itatu ishize nka 2018/2019 hari abarwayi ba Malariya 1,800,000, umwaka ukurikiyeho baba 1,400,000 naho umwaka ushize babaye 900,000.


RBC ivuga ko urebye abarwara Malariya ku baturage 1000, ubu mu Rwanda bageze ku baturage 76, bigaragara ko bagabanutse kuko hari ubwo bageraga ku baturage 408, naho abazahazwa na Malariya y’igikatu nabo baragabanutse kuko mu mwaka ushize wa 2022 bageraga ku 1,800 bavuye ku 4,000 muri 2019, ni mu gihe n’impfu nazo zagabanutse kuko mu mwaka ushize yishe abantu 71 mu gihe mu myaka yabanje yahitanaga abagera muri 200, mu gihe mu barwaye umwaka ushize 55% bavuwe n’abajyanama b’ubuzima, intego ikaba ari ukugera nibura kuri 70%.

RNGOF na ASOFERWA bagaragaje ibyiciro byihariye byibasirwa na Malariya
RNGOF na ASOFERWA bagaragaje ibyiciro byihariye byibasirwa na Malariya
RNGOF na ASOFERWA bagaragaje ibyiciro byihariye byibasirwa na Malariya

Comment / Reply From