Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Abayobozi b'Isi bashyigikiye ko hakoreshwa ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo by'ubuzima muri Afurika

Abayobozi b'Isi bashyigikiye ko hakoreshwa ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo by'ubuzima muri Afurika

Ubwo abayobozi ku Isi bari mu Ihuriro rikomeye ry’ubukungu bw’Isi ryabereye i Davos mu Busuwisi, hanabereye igikorwa cyateguwe na GAVI, Minisiteri y’itumanaho, guhanga udushya, n’ubukungu bwa Digital muri Nijeriya ku bufatanye na Zipline; abacyitabiriye basaba ko hajyaho ikoranabuhanga kugira ngo rikemure ibibazo by’ubuzima muri Afurika.


Ni igikorwa ryahurije hamwe abantu bakomeye bakomeye bo mu byiciro bitandukanye birmo abita ku buzima, amashuri makuru na za Kaminuza, ndetse na za Guverinoma z’ibihugu kugira ngo bashakishe kandi bakurikirane ibibazo bitera impinduka z’ubukungu n’inganda ku Isi.


Minisitiri w’itumanaho, guhanga udushya n’ubukungu muri Nijeriya, Hon. Bosun Tijani, yashishikarije abitabiriye iri huriro gushyiraho ikoranabuhanga rikomeye, mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeye by’ubuzima muri Afurika.


Hon. Tijani yashimangiye ko byihutirwa guha imbaraga za Guverinoma mu gukoresha ikoranabuhanga rihari no kongera ishoramari mu guhuza no guha ubushobozi abantu kubona amakuru, anagaragaza akamaro ko guteza imbere izindi gahunda z'ubuzima harimo no guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo bya Afurika; atanga urugero ku Rwanda avuga ko gahunda ziyobowe na Leta ku bidukikije zatumye habaho udushya mu gukemura ibibazo bitandukanye biri mu gihugu.


Kimwe mu bibazo by'ingenzi byagaragaye muri iki gikorwa, ni uko hakenewe uburyo bunoze bwo guhuza ibikorwa mu turere twinshi, kuko n’ubwo hari ibikoresho bitandukanye, guhuza bidahagije byadindije iterambere; bityo gushyiraho urusobe rw’izindi gahunda byorohereza iterambere no kugira ibikorwa remezo bikenewe muri iryo shoramari.


Ni mu gihe kandi ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’ubuzima ryanashimangiwe n’uko Ikigo cya Zipline cyatangije ikoranabuhanga rya ‘drones’ (Indege zitagira abapilote) mu gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi ku bigo nderabuzima byo muri Nijeriya, aho Intara nyinshi zirimo Kaduna, Cross River, na Bayelsa zafatanije na Zipline mu gutwara neza ibikenerwa by’ubuvuzi birimo inkingo, amaraso, n’imiti, mu baturage ba kure.


Drones za Zipline zikora urugendo rw'amasaha agera kuri 3 ukoresheje umuhanda mu minota itarenze 35, ibi bikaba bizamura cyane ubuvuzi, bikaba ibisubizo ku barwayi ndetse n'abatanga serivisi z’ubuzima; byanatumye Leta nyinshi zifashisha iryo koranabuhanga rya Zipline mu koroshya itangwa ry’ibikoresho by’ubuvuzi.


Minisitiri Hon. Tijani yashimye ishoramari nk'iryo ryakozwe na Zipline avuga ko ari umusemburo w'iterambere ry'ikoranabuhanga, anashimangira ko ari ngombwa gushora imari mu bikorwa remezo byingenzi no gushyiraho izindi gahunda zibyunganira; bituma Afurika yikemurira ibibazo bikihutisha iterambere ryayo.


Muri iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Guhanga udushya: Guharanira ubuzima no gutera imbere,' ryagaragayemo ibiganiro by’abantu bakomeye basangiye ubumenyi ku bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo bakemure ibibazo by’Afurika.

 

Ni mu gihe kandi abafatanyabikorwa bashimangiye ko ubwumvikane bugenda bwiyongera ku ruhare rukomeye rw’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu gukemura ibibazo by’Afurika, iterambere, guteza imbere ubuzima; aho gushyira hamwe imbaraga kwa za Guverinoma no gushyira imbere ishoramari mu buzima n’iterambere ry’inkingo byagaragajwe nk’impamvu nyamukuru z’impinduka nziza ku mugabane wa Afurika.

 

 

Comment / Reply From