Dark Mode
  • Sunday, 05 May 2024

Indwara zitandura zihariye 44% by’imfu mu Rwanda mu 2016 na 70% kuri ubu ku Isi; Hakorwe iki?

Indwara zitandura zihariye 44% by’imfu mu Rwanda mu 2016 na 70% kuri ubu ku Isi; Hakorwe iki?

Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Ihuriro ry’Imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda Non communicable Diseases Alliance (Rwanda NCD Alliance) ryatangije gahunda yo gukangurira abaturarwanda kuzirinda, dore ko ngo izi ndwara zihariye 44% by’imfu mu Rwanda na 70% ku Isi muri rusange.


Umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, Bwana Etienne Uwingabire, yavuze ko ibitera indwara zitandura harimo itabi, inzoga, indyo ituzuye, imihindagurikire y’ikirere, kuko bizana imyuka ishobora kwangiza ubuzima bwababa bayihumetse, ndetse n’ubutamenya ku baturage.


Yakomeje avuga ko ingorane zishingiye ku ndwara ya diyabete, harimo no kuba ingaruka zayo zishobora no kwigaragaza mbere y’uko umurwayi amenya ko arwaye diyabete, aho muri izi ngaruka harimo nko gucika intege kw’abagabo, gucika ibice by’umubiri nk’amaguru, amaboko, kubera ko imyakura iba itagishobora kugeza amaraso mu bice byose by’umubiri, ndetse n’ubuhumyi; anavuga ko kwipimisha hakiri kare ari ingenzi, dore ko ngo iyo umuntu amenye ko arwaye izi ndwara hakiri kare, ashobora kumenya uko yahangana n’ingaruka zazo.


Uwingabire yanavuze ko ubusanzwe umuntu muzima utarwaye diyabete yakabaye afite isukari iri ku gipimo kiri hagati ya garama 70 na 120 muri litiro y’amaraso (70-120g/l), naho ku bijyanye n’ubuzima buzira umuze bw’umutima ukora neza, umuntu muzima aba afite umutima utera ku cyigero cyiri hagati ya 90-120 ku muntu ufite umutima ukora neza, naho ufite hejuru cyangwa hasi ya biriya bipimo, aba afite ibibazo by’umutima, bishobora kuba ari umuvuduko w’amaraso ukabije cyangwa se umuvuduko w’amaraso uri hasi.


Aha akaba yarashimye Guverinoma y’u Rwanda kuba yarashoboje ibigo nderabuzima gupima izi ndwara, dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bantu 6, umwe aba arwaye diyabete.


Mu zindi ngaruka ziterwa n’indwara ya diyabete ni stroke, ishobora gusigira uwayirwaye ingaruka z’igihe kirekire, nko gutitira k’umubiri no kudidimanga, mu gihe aba arimo kuvuga, gusa ariko mu rwego rwo kuyirwanya umurwayi wayo aba agomba gufata imiti nk’uko aba yarayandikiwe, ndetse no gukurikiza amabwiriza ahabwa n’abaganga.


Bwana Uwingabire yavuze kandi ko ubusanzwe diyabete iri mu bwoko bubiri, ahari diyabete yo mu bwoko bwa mbere, izwi mu ndimi z’amahanga nka type 1 diabetes, ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri type 2 diabetes; ariko kandi ngo hakaba hari n’indi ifata abagore mu gihe baba batwite, gusa ngo iyo bamaze kubyara akenshi ntibe yabagiraho ingaruka izwi nka “gestational diabetes”


Ni mu gihe mu bitabiriye iki gikorwa harimo na Uzabakiriho Damascene, umugabo wubatse ufite abana 2, ariko akaba ari umurwayi wa diyabete, aho ayimaranye imyaka 22; ndetse ikaba yaranatumye bamuca akaguru mu mwaka wa 2016, nyuma yo kurwara igisebe cyanze gukira kubera diyabete.


Uzabakiriho avuga ko kubana n’iyi ndwara biba bitoroshye, gusa akanavuga ko iyo ubimenye hakiri kare byoroha kuko ubasha gufata imiti, bityo asaba yibutsa abaturarwanda kujya bipimisha hakiri kare bakareba uko bahaze, mu rwego rwo kumenya ingano y’isukari iri mu maraso yabo, ndetse n’izindi ndwara zose zitandura, mu rwego rwo kuba bazirinda, hagamijwe kwirinda ingaruka zikururwa na bene izo ndwara.


Ni mu gihe Ngabonzima Louis ushinzwe ubuvugizi muri Rwanda NCD Alliance, yavuze ko kugeza ubu ku Isi, indwara zitandura ziharira 70% by’imfu zose, mu gihe ku mwihariko w'u Rwanda izi ndwara zahitanye abagera kuri 44% nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016.

 

(Ifoto 1: Bwana Etienne Uwingabire, Ifoto 2: Uzabakiriho Damascene, Ifoto 3: Ngabonzima Louis):

 

Indwara zitandura zihariye 44% by’imfu mu Rwanda mu 2016 na 70% kuri ubu ku Isi; Hakorwe iki?
Indwara zitandura zihariye 44% by’imfu mu Rwanda mu 2016 na 70% kuri ubu ku Isi; Hakorwe iki?
Indwara zitandura zihariye 44% by’imfu mu Rwanda mu 2016 na 70% kuri ubu ku Isi; Hakorwe iki?

Comment / Reply From