Dark Mode
  • Friday, 27 December 2024

Umujyi wa Kigali: Ibindi bishanga bigiye gukorwa mu isura y’icyanya cya Nyandungu

Umujyi wa Kigali: Ibindi bishanga bigiye gukorwa mu isura y’icyanya cya Nyandungu

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangaje ko hari inyigo zamaze gukorwa zo gutunganya ibindi mu isura y’icyanya Nyandungu, aho imirimo yo kubitunganya izatangira mu mwaka utaha wa 2023.


Ibi Meya Rubingisa yabigarutseho ku wa 20 Ukwakira 2022 ubwo Ikigo gitunganya ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, Energy Access Rwanda, cyagaragazaga uburyo icyanya cya Nyangungu gikomeje kumurikirwa, hakoreshejwe ingufu z’izuba; aho yavuze ko ibindi bishanga birimo icya Rwampara, Rugende, Gikondo na Gatsata nabyo bigiye gukorwa muri ubwo buryo, ni mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ibikorwa bitangiza ibidukikije muri uyu mujyi.


Yagize ati:

"Nk’uko iki cyanya cya Nyandungu kimeze, n’ibindi tugiye kubikora gutyo, ndetse inyigo zararangiye, twaziganiriyeho tureba uko bimeze ku buryo hagiye gukurikiraho gushaka abazabikora nk’uko byakozwe hano, n’ahandi bikorwe."


Yemeza ko Umujyi wa Kigali bashaka ko ukomeza kubaka izina mu isuku no kuba ufite ibindi bikorwa abakerarugendo n’Abanyakigali muri rusange bashobora kwifashisha baruhuka; aho asanga Umujyi ukeye uba ari n’umujyi mwiza wo kubamo, kandi n’ubwo hari byinshi byagezweho mu kwihutisha iterambere, banashaka gushyira imbaraga mu gusukura umujyi utoshye, hakoreshwa imbaraga z’amashanyarazi aturuka ku zuba mu kubungabunga ibidukikije nk’uko bimeze i Nyandungu.


Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yatungayijwe muri ubu buryo mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda.


Iyi pariki igizwe na hegitari 121.7, zirimo hegitari 70 z’igishanga na 50 z’ishyamba, aharimoo ibimera by’amoko asaga 62 n’inyoni z’amoko arenga 100.


Igizwe n’ibice bitanu birimo bibiri bibanza bigizwe n’ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi, n’ibindi bitatu bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.


Kubungabunga ibishanga biri mu ntego Leta y’u Rwanda iri gushyiramo imbaraga, aho mu mwaka wa 2020 havuguruwe gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ku buryo mu 2030 hazaba hagabanyijweho nibura 30%.


Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije (ARCOS), bwerekanye ko ubudahangarwa bw’ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65%.

 

Umujyi wa Kigali: Ibindi bishanga bigiye gukorwa mu isura y’icyanya cya Nyandungu
Umujyi wa Kigali: Ibindi bishanga bigiye gukorwa mu isura y’icyanya cya Nyandungu
Umujyi wa Kigali: Ibindi bishanga bigiye gukorwa mu isura y’icyanya cya Nyandungu

Comment / Reply From