Dark Mode
  • Wednesday, 11 September 2024

#Kwita Izina 2023: Menya bimwe mu byamamare byise amazina abana b’ingagi n’ibisobanuro byayo

#Kwita Izina 2023: Menya bimwe mu byamamare byise amazina abana b’ingagi n’ibisobanuro byayo

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Nzeri 2023, mu Kinigi mu Karere ka Musanze habereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 19, cyitabiriwe na bamwe mu byamamare baturutse mu Rwanda no hirya no hino ku Isi.


Ibyamamare babashije kwita izina abana b’ingagi 23 bahawe amazina kuri uyu munsi barimo Kevin Hart, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, Winston Duke, Miss Queen Kalimpinya, n’abandi batandukanye.


Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha, Sabyinyo na Agashya.


Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017, akaba umukobwa wenyine uri mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, umwana w’ingagi yise izina yavutse tariki 27 Kanama 2023, abyarwa na Inyenyeri mu Muryango witwa Agashya; yamwise 'Impundu'; izina Kalimpinya yahisemo mu rwego rwo kugaragaza ko mu muco w’Abanyarwanda iyo umwana avutse yakirizwa impundu ndetse n’indirimbo z’ibyishimo zimuha ikaze.

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi, Kevin Hart yahaye umwana w’ingagi wavutse tariki 28 Werurwe 2023, abyarwa na Twitabweho mu Muryango wa Muhoza, yamuhaye izina rya 'Gakondo', yahisemo mu rwego rwo kugaragaza ubukungu buri mu ndangagaciro n’umuco gakondo by’u Rwanda byatumye ibikorwa nka Kwita Izina bikorwa mu myaka myinshi kandi byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu.


Idrissa Akuna Elba umukinnyi wa filime w’Umwongereza wari uherekejwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba bise umwana w’ingagi uvuka kuri Mudakama mu muryango wo mu muryango wa Mutobo izina rya 'Narame', bahisemo mu rwego rwo guha icyubahiro nyina wa Narame, Mudakama, wapfushije abana be babiri ba nyuma kandi iri zina rikaba ukwifuriza umuhungu we wavutse kugira ubuzima buzira umuze no gutera imbere.


Umukinnyi wa filime, Winston Duke wamamaye nka M’baku muri filime za Marvel, wavukiye muri Trinidad and Tobago kimwe mu bihugu byo muri Caraïbes yise umwana w’ingagi uvuka kuri Akaramata mu Muryango wa Mutobo, amuha izina ry’ 'Intarumikwa', uyu musore yahisemo iri zina mu kuzirikana imbaraga n’ubuyobozi bw’umuryango wa Mutobo, warushije indi y’ingagi ituranye na wo.


Winston Duke yishimiye kwita izina ingagi 'Intarumikwa' ndetse aha icyubahiro umubyeyi we wamureze neza ubu akaba ari umusore w’ibigango aho yiyemeje kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, anashimira abanyarwanda ku gikorwa nk’iki cyo kwita izina avuga ko nabo ari Intarumikwa.


Danai Jekesai Gurira, umukinnyi wa filime ufite inkomoko muri Zimbabwe akaba umwe mu bakinnyi b’imena ba Filime ya Black Panther akinamo yitwa Okoye umwana w’ingagi wavutse tariki 8 Ukwakira 2022, avuka kuri Ishyaka mu Muryango wa Mutobo, amwita 'Aguka T’challa', ni mu rwego rwo guha icyubahiro nyina wa 'Aguka T’challa', Ishyaka, wareze abana benshi, agira uruhare mu iterambere ryihuse ry’umuryango wa Mutobo.


Uyu mukinnyi wa filime yahisemo kongeraho akazina ka T’challa izina ryahawe Chadwick Boseman ukina ari umwami muri Filime ya Black Panther.


Bukola Elemide, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umufaransakazi ukomoka muri Nigeria wamamaye ku kazina ka ’Aṣa, yise umwana w’ingagi wavutse tariki 22 Nzeri 2022, kuri Shishikara mu Muryango wa Dushishoze, izina ry''Inganzo', yahisemo mu kuzirikana uruhare rwo kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima nk’isoko yiterambere ry’abaturage, ndetse na Ineza Elvine, umwana wiga mu mwaka wa gatandatu mu mashuri abanza mu kigo cy’amashuri abanza cya Regina Pacis, yise izina umwana w’Ingagi uri mu muryango Segasira, Umubyeyi we akaba yitwa Ubuhamya, amuha izina rya ‘Nibagwire’.

 

Hari ibindi byamamare bitandukanye byise amazina abana b'ingagi amazina ku nshuri ya 19!

 

Mu bandi bise abana b’ingagi kuri uyu wa Gatanu Nzeli 2023 barimo Sulzeer Jeremiah Campbell wamamaye nka Sol Campbell, Umunyabigwi wa Arsenal FC na Three Lions mu mupira w’amaguru uri mu bubatse amateka ubwo yakinaga muri Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, kimwe na Bernard Pascal Maurice Lama, Umufaransa wamamaye nk’umunyezamu mu myaka yo hambere mu makipe yiganjemo ay’iwabo nka Rennes, Metz, Lille na Paris Saint-Germain [PSG], wanakinnye mu Bwongereza muri West Ham.


Larry Green, uri mu Nama y’Ubutegetsi ya African Wildlife Foundation, akaba ari n’Umuyobozi uri mu bashinze Ikigo gikorera muri Amerika, System Pavers, detse akanaba mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo Nyafurika cyita ku Nyamaswa, Africa Wildlife Foundation (AWF), kimwe na Umuhoza Ineza Grace ufite Umuryango wihebeye kurengera ibidukikije, uyu kandi yanashinze Green Protector, Umuryango w’Urubyiruko uharanira kurengera Ibidukikije, akaba no mu bashinze Loss and Damage Youth Coalition, ihuriro rikora ubuvugizi ku mishinga y’urubyiruko mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije; mu 2020 yahawe ishimwe nka National Geographic Young Explorer mu gihe mu 2021 yahembwe kubera ibisubizo imishinga ye yatanze, binyuze muri USAID #WaterOurImpact.


Joakim Noah uri mu bakanyujijeho muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) mu makipe nka Chicago Bulls, New York Knicks, aho mu 2014 yatowe nka myugariro w’umwaka muri iyi shampiyona, anagaragara mu ikipe y’intoranywa muri NBA inshuro ebyiri, hari n’Umuhanga mu by’Ikoranabuhanga, Joe Schoendorf yakozemo kuva mu myaka igera kuri 50 ishize, ndetse akorana bya hafi na World Economic Forum no muri Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Inganda mu Buyapani.


Umukozi wa Pariki y’Ibirunga, Dusabeyezu Innocent umaze imyaka 16 akora muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nawe yise umwana w’ingagi, ashimirwa kuba yaragaragaje ubwitange ndetse no gukorana n’abandi bikajyana n’ubumenyi afite mu kwita ku ngagi mu buryo bw’umwihariko, hakaba n’Umuhanga mu by’Imiti n’inkingo ukomoka mu Budage, Özlem Türeci, rwiyemezamirimo uri mu bashinze Uruganda rukora Inkingo rwa BioNTech mu 2008, aho mu 2020 rwakoze inkingo za mbere zo mu bwoko bwa messenger RNA.


Umuherwe w’Umufaransa, Cyrille Bolloré w’imyaka 38 wanihebeye ibijyanye n’inganda ni we uyobora Ikigo Bolloré Group, kibarizwa mu bigo 500 binini mu Isi, imirimo arimo kuva mu 2019, ni Umuyobozi Mukuru kandi w’Inama Ngishwanama y’Ikigo cy’ishoramari cyo mu Bufaransa, Sofibol SCA, akaba afite imyanya mu buyobozi bukuru bw’ibigo 12 bitanga serivisi zitandukanye birimo nk’icya Bolloré SA, Ikigo gishinzwe Ingufu cya Bolloré Energie SAS, icya Blue Élec SAS, Bolloré Transport & Logistics Corporate SAS, ndetse n’icya Compagnie du Cambodge SA (Ikigo kibarizwa muri Sofibol SCA), akanaba kandi Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’u Bufaransa ry’ibigo byigenga bicuruza ibikomoka kuri Peteroli.


Nick Stone, uri mu bayobozi ba Wilderness Safaris, ni umwe mu bayobozi wa Wilderness Safaris, Ikigo gikora ibijyanye n’Ubukerarugendo birimo kuzenguruka muri za pariki zitandukanye, kuri ubu gikorera mu bihugu birindwi birimo u Rwanda, Botswana, Kenya, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe, akaba na Visi Perezida w’Ikigo Nyamerika cy’Ishoramari kinafasha mu gutera inkunga ibigo bitandukanye cya TPG Capital, akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b’Ikigo cy’Ishoramari cya FS Investors.


Hari kandi Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda Hazza AlQahtani, kimwe na Andrew John Bower Mitchell, umwe mu bahoze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuva mu 2001 aho yari ahagarariye agace ka Sutton Coldfield gaherereye mu Mujyi wa Birmingham, ho mu gice cya West Midlands; akaba umwe mu bagize Ishyaka ry’Aba-Conservateurs, aho yanahagarariye agace ka Gedling muri Nottinghamshire kuva mu 1987 kugeza mu 1997, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bukerarugendo (UNWTO) kuva mu 2018, Zurab Pololikashvili, wanabaye muri Guverinoma ya Georgia nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije na Ambasaderi w’igihugu cye muri Maroc, Algeria na Andorra.


Umwanditsi w’Umwongereza, Jonathan Ledgard, Umwanditsi akaba n’Inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Ibidukikije ndetse n’Ubukungu bugezweho, yamaze imyaka 20 ari we uyoboye abandi mu banditsi bahagarariye The Economist, ikinyamakuru cyandika ibijyanye n’Ubukungu, mu bice bitandukanye, aho mu myaka 10 yashyize imbaraga mu gukorera ku Mugabane wa Afurika, akaba kandi ari mu bagize uruhare mu gutangiza uburyo bwo gutwara imiti yo kwa muganga hifashishijwe drones, bumaze gushinga imizi mu Rwanda binyuze muri Zipline.


Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Audrey Azoulay, kuva mu 2017, mu Ugushyingo 2021 yatorewe manda ya kabiri y’imyaka ine aho yiyemeje by’umwihariko kwita ku burezi no kubungabunga ibidukikije; yanditse amateka yo kuba umugore wa kabiri wayoboye UNESCO, mu gihe mbere yo guhabwa uyu mwanya yabaye Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa mu 2016-2017, muri Guverinoma ya François Hollande.


Umushoramari ukomeye mu by’imideli, Anders Holch Povlsen, Umuyobozi wa Bestseller, ikigo gicuruza amoko y’imyambaro itandukanye ku Isi, yanashoye imari mu bijyanye no guhanga imideli n’ubucuruzi buyishamikiyeho. Ikigo cye cyashinzwe n’ababyeyi be mu 1975, ubwo bashingaga iduka mu Mujyi wa Ringkøbing. Ni we kandi ufite imigabane myinshi mu Kigo cy’Imideli cy’Abongereza, ASOS; akaba uwa kabiri kandi muri Zalando, iduka ryo kuri internet ricuruza inkweto n’imyenda mu Budage.


Kugeza ubu uyu muherwe afite ubutaka bungana na are 220.000 muri Ecosse ndetse umutungo we ubarirwa muri miliyari £8.5, wiyongereyeho miliyari £2 kuva mu 2022.

 
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangizwa mu 2005, hamaze kwitwa izina abana b’ingagi barenga 300, aho Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) hategurwa ibirori byo Kwita Izina hizihizwa ibi binyabuzima bisigaye hake ku Isi, harimo na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

 

Comment / Reply From