Dark Mode
  • Friday, 10 May 2024

Rusizi: Umurambo w’Umupolisi w’ u Rwanda watoraguwe ku muhanda

Rusizi: Umurambo w’Umupolisi w’ u Rwanda watoraguwe ku muhanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023, mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, hatoraguwe hatoraguwe umurambo w’Umupolisi mu muhanda.


Ni ku muhanda uva mu mujyi wa Rusizi ujya mu Murenge wa Bugarama, niho hatoraguwe umurambo wa Nyakwigendera, akaba ari Police Constable (PC) Sibomana Simeon, aho bikekwako yishwe n’abantu bataramenyekana.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yemereye Umuseke aya makuru iby’iyi nkuru, avuga ko nyakwigendera atari mu kazi, ngo yari muri gahunda ze, iperereza ku cyamwishe rikaba rikomeje.


Yagize ati:

 

“Nibyo, yitwa PC Sibomana Simeon; umurambo we wabonetse mu gitondo kare mu Murenge wa Rwimbogo. Ntabwo yari ari mu kazi, iperereza ryatangiye ku cyaba cyateye urupfu rwe”.

 

 

Rusizi: Umurambo w’Umupolisi w’ u Rwanda watoraguwe ku muhanda

Comment / Reply From