Dark Mode
  • Wednesday, 08 May 2024

RIB yataye muri yombi NTAMA W’IMANA 2 wo ku rubuga rwa Twitter

RIB yataye muri yombi NTAMA W’IMANA 2 wo ku rubuga rwa Twitter

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB, rwataye muri yombi umusore wiyise NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma yo gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.


Babinyuje ku rubuga rwa Twitter, RIB yavuze ko yafashe Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana, banavuga ko iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryerekanye ko uyu musore akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika kuri Twitter, ndetse ko kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.


N’ubwo ubutumwa yanditse ashishikariza abantu gukora icyo cyaha kuri ubu yamaze kubusiba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023 uyu musore yemeye ko ubwo butumwa koko yabutambukije ndetse asaba abamukurikira imbabazi ku byo yakoze.


Yanditse kuri Twitter ati: 

“Ndasaba imbabazi kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome.”


RIB yakanguriye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira, ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.


Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rishimangira ko umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya, aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi gusa ibi bihano bishobora kwikuba kabiri iyo uko gushishikariza kwagize ingaruka mbi.

 

RIB yataye muri yombi NTAMA W’IMANA 2 wo ku rubuga rwa Twitter

Comment / Reply From