Dark Mode
  • Friday, 10 May 2024

Perezida Kagame yirukanye Dr Patrick Hitayezu wari ushinzwe Ubukungu muri MINECOFIN

Perezida Kagame yirukanye Dr Patrick Hitayezu wari ushinzwe Ubukungu muri MINECOFIN

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu wari ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.


Kwirukanwa kwa Dr Hitayezu byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Dr Patrick Hitayezu yirukanywe kubera ‘imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.’


Dr Patrick Hitayezu, wari ushinzwe iterambere, guhuza ibikorwa ndetse no gusesengura umusaruro ku rwego rw’ubukungu muri MINECOFIN (Chief Economist), yashyizwe kuri uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022.


Uyu mugabo ni umuhanga mu by’ubukungu ufite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu bijyanye no gusesengura Politiki y’ubukungu; akaba mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, yarakuriye ishami ry’ubushakashatsi muri Banki Nkuru y’u Rwanda.


Ni mu gihe kandi Dr Patrick Hitayezu yanabaye mu nama y’Ubutegetsi mu bigo bitandukanye harimo Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), ndetse no mu Rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB).

 

Comment / Reply From