Dark Mode
  • Tuesday, 14 May 2024

Minisitiri Stanley wari uw’ububanyi n’amahanga wa Zambia, yeguye kubera amafaranga

Minisitiri Stanley wari uw’ububanyi n’amahanga wa Zambia, yeguye kubera amafaranga

Stanley Kasongo Kakubo wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia yeguye kuri uwo mwanya nyuma y’uko bivuzwe ko yafashwe amashusho arimo kwakira umurundo w’amafaranga yahawe n’umucuruzi w’Umushinwa.


Ni nyuma y’aho hagaragaye video yerekana abagabo babiri bicaye imbere y’ameza babara umurundo w’amafaranga arimo amadorari ya Amerika hamwe n’amakwacha ya Zambia; gusa amasura yabo ntabwo agaragara, ariko ku mbuga nkoranyambaga byahise bikwira hose ko uwo mugabo ari Kakubo hamwe n’umucuruzi w’Umushinwa; aho abantu bamwe bibajije impamvu batakoresheje uburyo bwa banki mu kwishyurana (bank transfer), banibaza kandi niba harishyuwe imisoro kuri uko kwishyurana.


Hari kandi amashusho atagenzuwe byigenga nayo yabonetse ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari ukwishyurwa kwa $100,000 kwanakorewe inyandiko hagati y’umunya-Zambia na Kompanyi y’abashinwa icukura amabuye y’agaciro, hakaba n’andi mashusho, yo muri Nyakanga 2022, yo avuga ko uko kwishyura ari $200,000.


Bwana Kakubo ntiyahakanye ko ari we uri muri iyo video n’umwimerere wayo, ahubwo yavuze ko yibasiwe n’ibirego by’ubugome kubera kwishyurwa mu bucuruzi (business); aho yagize ati:

“Ni ibirego by’ubugome kubera ubuguzi muri business hagati y’umuryango bwite wanjye n’abafatanyabikorwa bacu tugifitanye umubano mwiza.”


Yakomeje avuga ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri kugira ngo Leta itarangazwa n’iyi nkuru iri kuvugwa cyane mu muhate wayo wo guteza imbere imibereho y’abanya-Zambia, gusa ko azakomeza kuba umudepite, kandi ko mu gihe gikwiye, azatanga ibisobanuro nyabyo by’aya makuru.


Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia yemeye ubwegure bwa Kabuko avuga ko ashima akazi ke n’imiyoborere ye kandi ko azaguma kuba Umudepite uhagarariye agace ka Kapiri Mposhi mu ishyaka rya United Party for National Development; mu gihe Edgar Lungu wahoze ari Perezida, we yavuze ko Kakubo akwiye gukorwaho iperereza kuri ruswa.


Lungu yagize ati:

“Simvuze ko Kakubo ahamwa na ruswa. Icyo mvuga ni uko niba nta nka ntagatifu ziri mu rugamba rwa Hichilema rwo kurwanya ruswa, Kakubo akwiye gukorwaho iperereza ndetse byaba ngombwa agakurikiranwa mu bucamanza.”


Ni mu gihe iyi ari inshuro ya kabiri Kakubo yisanga mu nkuru iteje impaka, kuko umwaka ushize wa 2022 yashinjwe kwakira ruswa nyuma y’uko agaragaye ava mu biro bya kompanyi ya sima y’Abashinwa afite isanduku yo mu ntoki, gusa icyo gihe yahakanye ko hari ikibi yakoze, na Perezida w’igihugu aramurengera, avuga ko muri iyo kompanyi yahawe ikirangaminsi (calendar) na agenda (diary).


Stanley Kasongo Kakubo niwe Minisitiri wa mbere weguye kuva Perezida Hakainde Hichilema yajya ku butegetsi muri Kanama 2021, aho yasezeranyije abaturage kurwanya ruswa, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba bamushinja ko ntacyo yayikozeho ahubwo abibasira, ibyo we ahakana.


Kugeza ubu, Kompanyi z’Abashinwa ni nyinshi mu ishoramari rya Zambia, dore ko Ambasade y’Ubushinwa muri iki gihugu ivuga ko mu 2022 kompanyi zirenga 600 zo mu Bushinwa zashoye arenga miliyari $3 muri Zambia.

 

Minisitiri Stanley wari uw’ububanyi n’amahanga wa Zambia, yeguye kubera amafaranga

Comment / Reply From