Dark Mode
  • Thursday, 16 May 2024

Umuvugizi wa Leta ya RDC yirenze arahira ko batazaganira kandi badateganya kuganira na M23

Umuvugizi wa Leta ya RDC yirenze arahira ko batazaganira kandi badateganya kuganira na M23

Patrick Muyaya uvugira Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko batazaganira kandi badateganya kuganira na M23, mu gihe anavuga ko Perezida Tschisekedi nta yasinyiye i Bujumbura, ko bo bemera amasezerano ya Luanda.


Ibi ni bimwe mu byo Umuvugizi wa Leta ya RDC, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru, mu gihe ibintu bikomeje kumera nabi mu Burasirazuba bwa RDC, aho ku wa Mbere imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za Leta mu duce turi hafi ya centre ya Sake iri muri 25Km iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.


Uretse iyi mirwano, mu Mujyi wa Goma naho habaye kandi byitezwe ko hashobora gukomeza imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) banenga ko zitarimo kurwana na M23, imyigaragambyo yaranzwe n’ubusahuzi, kwangiza ahanasenywe insengero z’abanyamulenge, ndetse hapfa abantu bari muri ibyo bikorwa, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.


MONUSCO yatangaje ubutumwa bwamagana ibyabaye ejo i Goma birimo kwangiza urusengero rw'abantu bigenga b'abanyecongo, isaba abantu kwirinda imvugo z'urwango.


Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, Patrick Muyaya yongeye gushinja u Rwanda kohereza ingabo zidasanzwe mu ntambara muri Congo, gusa u Rwanda ntirwahemye guhakana gufasha umutwe wa M23, ndetse ruvuga ko iki ari ikibazo kireba Leta ya Kinshasa n’abanyekongo ubwabo.


BBC ivuga ko abajijwe niba hari icyizere Leta igifitiye ingabo za EAC, Muyaya yavuze ko atavuga ko gihari cyangwa nta gihari, avuga ko izo ngabo zaje zifite inshingano yo gutera ariko ko zitarabikora, anongeraho ko uburakari bw’abaturage b’i Goma bufite ishingiro.


Nta nyandiko Perezida yasinyiye i Bujumbura


Muyaya yavuze ko inama ya Bujumbura yo ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, yabaye umwanya mwiza wo gushimangira ko u Rwanda rwarushijeho kongera ubufasha ruha M23 no kwibutsa ko amasezerano agomba gukurikizwa ari aya Luanda.


Amasezerano ya Luanda yo mu Ugushyingo 2022, mu by’ingenzi yategetse harimo; guhagarika imirwano, gusubira inyuma k’umutwe wa M23, Leta ya Congo gukemura ikibazo cy’impunzi, no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro.


Muyaya yitsa gusa ku ngingo ebyiri za mbere, ati:

“Nyuma yo gusubira inyuma niho hashobora kurebwa ku kuganira na M23, mu gihe ibyo bitabayeho nta biganiro bizabaho na M23 ibyo bigomba gusobanuka, ni ibyo byibukijwe [i Bujumbura] kandi nibyo mwafata.”


Abajijwe niba i Bujumbura nta masezerano yasinywe cyangwa kumvikana runaka kwabayeho hagati y’abakuru b’ibihugu bahateraniye, yasubije ati:

“Nta gusinya inyandiko iyo ariyo yose kwabayeho, kuko hari amafoto nabonye azunguruka, nta nyandiko Perezida wa Repubulika yasinyiye hariya, [ibyemezo byasohotse] byari gusa incamake yateguwe n’umunyamabanga wa EAC, nababwira gusa ko muri iriya nama havugiwe ukuri kwinshi. Inama ya Bujumbura yari iyo guhura no kuganira…twebwe umugambi wacu ni umugambi wa Luanda kandi niwo dufasheho.”


Ibyemezo by’inama ya Bujumbura bitegeka impande zose ziri mu mirwano muri RDC guhagarika imirwano no gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’iyo mu mahanga, mu gihe kandi iyi nama yavuze ko aya makimbirane ari ikibazo cy’akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike, inashimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose.


Kugeza ubu Leta ya RDC yita M23 umutwe w’iterabwoba, ikawushinja gutera ibirindiro by’ingabo za Leta no gukora ubwicanyi n’ubusahuzi ku baturage mu duce yafashe, ni mu gihe M23 nayo ishinja Leta guhitamo inzira y’intambara, no gutera ibirindiro byayo ikirwanaho kandi igakurikirana ingabo aho zaturutse; ikanavuga kandi ko ibice igenzura birangwamo n’amahoro.

 

Comment / Reply From